AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikoranabuhanga riri kwereka abantu uko bazasa nibasaza ryateye abantu ubwoba

Ikoranabuhanga riri kwereka abantu uko bazasa nibasaza ryateye abantu ubwoba
18-07-2019 saa 11:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3945 | Ibitekerezo

Inkuru iri kuvugwa ku bitangazamakuru bitandukanye ku Isi ni ikoranabuhanga ry’ Abarusiya ‘FaceApp’ riri kwereka abantu uko bazaba basa nibasaza.

Ntabwo ari ubwa mbere ibi bintu byo gufata ifoto yawe ukayihindura ukoresheje ikoranabuhanga rikakwereka uko usaza nusaza bibayeho ariko kuri iyi nshuro abakoresha imbuga nkoranyambaga babyitabiriye cyane.

Ibihumbi by’ abantu bari guhindura amafoto yabo bakayashyira ku mbuga nkoranyamba. Hadutse umwuka w’ ubwoba nyuma y’ uko Joshua Nozzi wakoze iyi application atangarije ko amafoto yaba bantu ari kujya kuri murandasi batabisabiwe uburenganzira ndetse ko amafoto yose ari muri telefone ishyizwemo iyi application ari guhita ahinduka kandi akibika kuri FaceApp.

Nubwo bimeze gutya ariko Umufaransa ushinzwe umutekano w’ ikoranabuhanga yakoze ubushakashatsi usanga ibyo Joshua Nozzi yatangaje atari ukuri.

Uyu mufaransa asanze ifoto iri guhinduka ari iy’ umuntu ahisemo guhindura akoresheje FaceApp kandi ikajya kuri murandasi ari uko nyirayo ayishyizeho. FaceApp yemereye BBC ko nta foto y’ umuntu iri kujya kuri murandasi atari we ubyihitiyemo.

Iyi application ya FaceApp uretse guhindura ifoto y’ umuntu ikamera nk’ iy’ umusaza , ifite n’ ubushobozi bwo guhindura amarangamutima ifoto yagaragazaga ikaba yahinduka ikagaragaza nyirayo arimo guseka kandi yarafotowe yarakaye.

Iyi application ikoresha ikoranabuhanga ry’ ubwenge bw’ ubukorano artificial intelligence (AI). Iri koranabuhanga ninaryo rikoresha amarobo.

Igikomangoma Harry cy’ Ubwongereza n’ umugore we Meghan Markle


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA