AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ibyavugiwe mu nama ya Loni yateranyijwe no kwiga ku Burundi

Ibyavugiwe mu nama ya Loni yateranyijwe no kwiga ku Burundi
16-06-2019 saa 17:29' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1523 | Ibitekerezo

Kuwa Gatanu i New York inama y’umuryango w’abibumbye (ONU) ishinzwe umutekano ku isi yakoze inama ku kibazo cy’u Burundi. Hari abavuze ko mu Burundi byifashe neza, abandi bavuga ko hari ibibazo biteye impungenge.

Iyi nama yatambukaga iri kuba ku rubuga rwa ONU ntabwo yari yitabiriwe na Michel Kafando, intumwa y’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango mu Burundi.
Mbere y’iyi nama, umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, wari watangaje ko mu Burundi hakomeje ibikorwa byo kwica, guhohotera no gufunga abacyekwaho cyangwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu gihe bari kwitegurira amatora, uyu muryango uvuga ko ibi bikorwa n’ishyaka riri ku butegetsi n’ishami ry’urubyiruko rw’iri shyaka ryitwa Imbonerakure, ko abantu bagirirwa nabi, baterwa ubwoba cyangwa bagashyirwaho igitutu ngo bajye mu ishyaka CNDD-FDD.
Oscar Fernandez-Taranco ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro muri ONU, niwe wavuze mu mwanya wa Michel Kafando, we yavuze ko ashima intambwe Uburundi buri gutera bugana ku matora y’umukuru w’igihugu mu 2020.

Gusa Bwana Fernandez-Taranco yavuze ko uburenganzira bwa muntu mu Burundi bukomeje "gutera impungenge, urebye ibikorwa byinshi bibangamiye uburenganzira bwa muntu n’ubwa politiki bivugwa n’abanyapolitiki, ibitangazamakuru bimwe n’imiryango itegamiye kuri Leta".
Bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo muri aka kanama bagiye bagaruka cyane cyane ku matora ateganyijwe mu Burundi bavuga ko bafite ikizere ko azagenda neza bakurikije uko ibintu bimeze ubu mu gihugu.

Smail Chergui, komiseri w’amahoro n’umutekano mu muryango w’ubumwe bwa Afurika, yabwiye iyi nama y’umutekano ko ONU ikwiye gufasha Uburundi kuko ibiganiro hagati y’abarundi bose ntacyo byagezeho. Chergui yavuze ko abona ibintu mu Burundi bigenda bimera nabi, ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko abangamiwe bikomeye n’abayagize bamwe bafungwa.

Abona ko ONU ikwiye gufasha Uburundi gutangiza vuba ibiganiro bihuza impande zombi mu Burundi mbere y’amatora, kuko ngo adashidikanya ko ariyo nzira yonyine yagarura ubumwe, amahoro n’umutekano birambye. Leta iti ’hari ibihugu by’amahanga bifite inyungu mu kugaragaza ko mu Burundi hari ibibazo’.

Ambasaderi Albert Shingiro uhagarariye u Burundi muri ONU wari watumiwe muri iyi nama mu ijambo rye yavuze ko hari ibihugu bitanu bidashimishijwe n’uko ibintu bihagaze mu Burundi, ko ari byo byatumije iyi nama, kuri we ngo idakwiye.
Yavuze ko "mu Burundi ibya politiki n’umutekano bihagaze neza kandi bitekanye kuko Leta ibicunze neza".

Shingiro yavuze ko amatora y’umukuru w’igihugu azaba umwaka utaha kugeza ubu ahagaze neza, yaba mu myiteguro no mu buryo bw’amafaranga kugira ngo azakorwe neza.

Ku bijyanye n’ibiganiro bihuza Abarundi n’amashyaka yose ya politiki ku matora ateganyijwe mu 2020, Bwana Shingiro avuga ko "ibyo biganiro biri kugenda neza mu bwisanzure n’ubworoherane".

Mu ijambo rye kandi ahakana ko nta bibazo by’umutekano, guhohotera abatavuga rumwe na Leta no kubangamira uburenganzira bwa muntu biri mu Burundi.
Akavuga ko ahubwo hari ibihugu by’amahanga bifite inyungu mu kugaragaza ko mu Burundi hari ibibazo.

Ambasaderi Mansour Al-Otaibi wa Kuwait ari nayo iyoboye iyi nama y’umutekano ya ONU we yavuze ko yizeye ko hari intambwe ikomeza guterwa mu mutekano n’amahoro mu bya politiki mu Burundi.

Avuga ko iyi nama y’umutekano ku isi ya ONU yizeye ko amatora ya 2020 mu Burundi amashyaka yose azayagiramo uruhare kandi azaba mu mucyo, ndetse ko kuba Perezida Pierre Nkurunziza yarerekanye ko adashaka kuziyamamaza ari intambwe nziza muri politiki.

Bwana Al Otaibi yavuze ko, nubwo hari intambwe abona yatewe mu Burundi, ariko hakiri ibibazo bikeneye gukemurwa mu mutekano n’imibereho y’abaturage, avuga nk’ibyugarije impunzi z’abarundi ziri muri Tanzania hafi y’u Burundi zidafite umutekano.
Iyi nama ku Burundi yari iteganyijwe tariki 28 z’ukwezi gushize irasubikwa, icyo gihe rimwe mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi yari yasohoye itangazo rivuga ko "Abarundi ntacyo biteze kuri iyi nama".

Iryo shyaka, Mouvement pour la Solidarité et la Démocratie (MSD), ryavugaga ko imyanzuro y’iyi nama "ntacyo izahindura ku mibereho mibi cyane y’impunzi ibihumbi amagana z’Abarundi bari mu nkambi na miliyoni z’Abarundi batisanzuye mu gihugu cyabo".

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...