AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibitangaje kuri ‘Harmony of the Seas’ ubwato bunini cyane ku Isi [AMAFOTO]

Ibitangaje kuri ‘Harmony of the Seas’ ubwato bunini cyane ku Isi [AMAFOTO]
6-05-2020 saa 17:51' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8042 | Ibitekerezo

The Harmony of the Seas ni ubwato bunini cyane bwakozwe n’ikigo kitwa Royal Caribbean’s Harmony. Ubu bwato bufite uburebute bwa metro 362 bupima toni 226,963, bwifitemo pisine 23, resitora 20, bwifitemo aho bakinira urusimbi, aho banyerera ku rubura, icyumba cy’imyidagaduro, icyumba cy’imyitozo ngororamubiri (gym), ivuriro, gereza, ibitaro, morgue n’ibindi byinshi.

Ubu bwato butwara abakozi 2,100 bashinzwe kwita ku bagenzi 6,780 babugendamo, bivuze ko buba butwaye abantu 8,890. Imbere muri ubu bwato iyo urimo ugira ngo uri gutembera mu mujyi runaka.

Ubu bwato bufite amagorofa 10. Icyumba cy’imyidagaduro (theater) kiri muri ubu bwato kijyamo abantu 1400.

Harmony of the seas yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013, itangira gukora tariki 15 Gicurasi 2016. Ubu bwato bwuzuye butwaye miliyari y’amayero. Bugendera ku muvuduko wa kilometero 41 ku isaha.

Ibibazo bimaze kubera muri ubu bwato bumaze imyaka ine bukoreshwa

Tariki 13 Nzeli 2016, umukozi w’ubu bwato yishwe n’inkongi y’umuriro ubwo hasudirwaga igice gikorwamo n’abashinzwe umutekano.

Tariki 25 Ukuboza 2018, Umwongereza wakoraga muri ubu bwato witwa Arron Hough yaburiye muri ubu bwato bitahurwa ari uko bagenzi be babuze raporo ye y’umunsi.

Ku wa 11 Mutarama 2019, umwana w’imyaka 16 yagerageje kwinjira kuri etage yo hejuru anyuze ku byuma byo kurubaraza rwa nivo ya 8 aranyerera agwa hasi arapfa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA