AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibihugu by’ Afurika 40% biremerewe n’ imyenda byafashe

Ibihugu by’ Afurika 40% biremerewe n’ imyenda byafashe
23-11-2019 saa 16:18' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2944 | Ibitekerezo

Umuyobozi Mukuru w’ Ikigega Mpuzamahanga cy’ Imari FMI yahishuye ko ibihugu by’ Afurika 40% biri mu bihe bikomeye by’ ubukungu kubera imyenda.

Kristalina Georgieva avuga ko Afurika ari umugabane ufite amahirwe menshi ariko ukagira n’ ibibazo byinshi, ngo intego za FMI ni ugufasha uyu mugabane kugera ku bukungu buteye imbere.

Agira ati “Afurika ni umugabane urimo amahirwe menshi yo gutera imbere, icyo dushaka ni uko ayo mahirwe agomba kubyazwa umusaruro ku kigero cyo hejuru. Ni umugabane ufite ibibazo byinshi tugomba guhangana nabyo cyane ibibazo by’ umutekano muke”.

Akomeza agira ati “Ibihugu by’ Afurika 40% byafashe amadeni aremereye, mu bindi nabyo abashoramari bazasarura imbuto zose bazijyane mu minsi iri imbere”.

Kristalina Georgieva atanga ingero z’ ibihugu yavuze ko Kenya bayisabye kwitondera gufata indi myenda nubwo ifite politiki nziza yo kugera ku bukungu bwinshi. Zambia ngo iri mu bihugu bifite imyenda iremeye cyane. Ethiopia yo yagiriwe inama yo kongera kumvikana n’ abo ibereyemo imyenda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA