AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

DR Congo : Gen Amuri Yakutumba yahamagariye abaturage kurwana ’intambara ntagatifu’

DR Congo : Gen Amuri Yakutumba yahamagariye abaturage kurwana ’intambara ntagatifu’
13-03-2020 saa 11:34' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 1575 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyekongo rigamije kurinda ubusugire bw’igihugu (NCPSC) ubarizwamo n’umutwe wa Mai Mai, Gen William Amuri Yakutumba yahamagariye abaturage ba Congo Kinshasa guhaguruka bakarwana intambara ntagatifu igamije kurinda iki gihugu avuga ko cyamaze kwigarurirwa n’abanyamahanga.

Jenerali Amuri Yakutumba yabivugiye mu kiganiro mbwirwaruhame cyafashwe amashusho amara iminota igera kuri 20 mu ntangiro z’iki cyumweru aho agaragara ahagaze imbere y’inzu isakaje ibyatsi akikijwe n’abasirikare babiri iburyo n’ibumoso bafite imbunda n’amasasu, akaba abarimo hagati asoma imbwirwaruhame ye.

Muri iyi mbwirwaruhame ye, Gen William Amuri Yakutumba aba agaragaza impamvu buri muturage wese wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agomba guhaguruka akarwana intambara mu izina ry’Uhoraho Imana yo kwirukana abanyamahanga avuga ko barangije kwigabiza iki gihugu bakaba bakomeje gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Balkanisation’.

Agira Ati “Mwese muhamagariwe kurwanirira igihugu cyacu mu izina ry’Uhoraho Imana yacu, musome Abakorinto ba 2, igice cya 7 umurongo wa 14.”

Gen Yakutumba akomeza avuga ko kuva Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabona ubwigenge itigeze na rimwe isogongera ku mahoro n’umutungo kamere wayo kuko wakomeje kujya wisarurirwa n’abanyamahanga, ahubwo ubwigenge buba intangiriro y’imibereho mibi, imvururu n’intambara zidashira ziriho kugeza n’uyu munsi.
Gen Yakutumba muri iyi mbwirwaruhame akomeza avuga ko ibiba muri iki gihugu ari nabyo byari biri mu mugambi w’abakoloni mbere y’uko gihabwa ubwigenge.

Ati “Ababiligi bateganyaga ko ubwigenge tubuhabwa mu buryo bubiri, hagombaga kubanza igice cy’Uburengerazuba, Uburasirazuba bugategereza imyaka 30 bukigenzurwa n’abakolon. Ibintu bitanyuze Emery Patrice Lumumba wari ushyigikiwe n’abaturage ariko baza gukomwa mu nkokora n’ingabo za Congo zishyigikiwe n’abakoloni bivugana Patrice Lumumba kuwa 17 Mutarama 1961.”

Gen Yakutumba yahoze ari umusirikare mu ngabo za Congo Kinshasa cyayoborwaga na Mobutu Sese Seko wa Zabanga aza kuzivamo ashinga umutwe w’inyeshyamba wa Mai Mai CNPSC mu 1998 akaba akiwuyobora kugeza ubu.

Umutwe wa Mai Mai uzwiho kuba uri mu mitwe ibarizwa mu gihugu cya Congo Kinshasa ikungahaye ku mabuye y’agaciro ucukura mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

www.youtube.com/watch?v=aicag-ZKqFE&t=26s


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA