AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Coronavirus : Umupadiri yicukuriye imva nyuma yo gutakaza abavandimwe be

Coronavirus : Umupadiri yicukuriye imva nyuma yo gutakaza abavandimwe be
27-03-2020 saa 09:17' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 2707 | Ibitekerezo

Umupadiri w’Umutaliyani ukorera umurimo muri Uganda yafashe icyemezo cyo kwicukurira imva nyuma yo kubona umubare munini w’abantu bakomeje kwicwa na Coronavirus mu gihugu cy’Ubutaliyani avukamo harimo n’abavandimwe be.

Uyu mupadiri w’Umutaliyani witwa Elio Zanei usanzwe uyobora paruwasi Gatolika ya Angal muri Diyosezi ya Nebbi mu gihugu cya Uganda yishwe n’agahinda ubwo yabonaga umubare w’abantu bari kwicwa n’iki cyorezo mu gihugu cye nyuma akaza no kubwirwa ko mu bapfuye harimo abavandimwe be n’abandi bapadiri bakoraga umurimo umwe ahita atangira kwicukurira imva ngo yitegurire aho azashyingurwa.

Uyu mupadiri wanze ko amafoto ye atangazwa yabwiye Daily Monitor ko yafashe umwanzuro wo gucukurisha imva azashyingurwamo ubwo yamaraga gusoma amakuru y’umubare munini w’abantu bakomeje kwicwa n’icyorezo cya Covid-19 nyuma akabwirwa n’urupfu rw’abavandimwe be bigatuma yumva ko ariwe utahiwe.

Zanei wageze muri Uganda mu 1996 yavuze ko atiteguye kuba yasubira mu Butaliyani vuba ari nayo mpamvu yicukuriye imva ye muri Paruwasi Gatolika ya Angal kugirango abe yitegurira aho azashyingurwa.

Yagize ati “Nabuze abavandimwe banjye, inshuti n’abandi baturanyi banshi kubera Coronavirus. Biteye ubwoba kubona abantu benshi bapfa muri ubu buryo. Ndasaba abakirisitu bagenzi banjye kwitegurira inzira binyuze mu masengesho no kubabarirana muri ibi bihe bihe twibasiriwe na coronavirus.”

Ubutaliyani ni kimwe mu bihugu byazahajwe cyane n’icyorezo cya Covid-19 aho kugeza ubu kimaze kwandura abantu 74386 kigahitana 7503 mugihe 9362 aribo bamaze kugikira. Abantu muri iki gihugu bari gupfa ku muvuduko uri hejuru kuko nibura buri munsi hapfa abantu bari hagati ya 600 na 700.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA