AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Congo ihishuye ko hari ibyo igiye gukorera u Rwanda birimo kwirukana Ambasaderi warwo

Congo  ihishuye ko hari  ibyo igiye  gukorera u Rwanda  birimo  kwirukana Ambasaderi warwo
23-06-2022 saa 10:56' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4372 | Ibitekerezo

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba na Minisitiri w’Itumanaho, Patrick Muyaya yavuze ko u Rwanda nirukomeza kwanga kugaragaza uruhare rwarwo mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, bizarangira birukanye Ambasaderi warwo muri iki gihugu.

Ibi Patrick Muyaya yabitangarije mu kiganiro yagiranye na RFI kuri uyu wa 22 Kamena 22, kibanze ku mubano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi Bihugu.

Agaruka ku mubano w’u Rwanda n’Igihugu cye, yavuze ko kuba RD Congo yafashe umwanya igasesa amasezerano yagiranye n’u Rwanda ari intangiriro z’ibindi biteguye gukora mu gihe u Rwanda rwaba rutagaragaje ubushake bwarwo mu gukemura ikibazo avuga ko rwateje mu burasirazuba bwa Congo.

Yagize ati ”Twiteguye no gukora ibirenze ibi harimo no kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda i Kinshasa mu gihe u Rwanda rwaba rutagize icyo ruhindura mu kutubanira neza.”

Patrick Muyaya avuga ko kuba barafashe ibyemezo bikumira RDF mu ngabo za EAC zihuriweho, byaturutse ku makuru yizewe bafite yemeza ko RDF ifasha umutwe wa M23.

Kuva mu myaka yashize umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wakunze kuzamo agatotsi uhereye ku butegetsi bwa Joseph Kabila.

Ibi byatumye akenshi uhagarariye u Rwanda muri iki gihugu ahura n’akazi katoroshye. Ni kenshi kandi Abenyekongo bagiye bigabizi imihanda basaba ko Ambasaderi Vincent Karega uhagariye u Rwanda i Kinshasa yakwirukanwa ku butaka bw’iki Gihugu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA