AMAKURU

UKWEZI
pax

Burundi : Ndayishimiye yagize icyo avuga ku rupfu rwa Perezida Nkurunziza

Burundi : Ndayishimiye yagize icyo avuga ku rupfu rwa Perezida Nkurunziza
14-06-2020 saa 19:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2316 | Ibitekerezo 4

Perezida watowe w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yaraye avuze ko Perezida Pierre Nkurunziza wapfuye bitunguranye ku itariki ya 8 y’uku kwa gatandatu yabonye umwanya uhagije wo kumutegura no kumusezeraho.

Aya ni yo magambo ya mbere Ndayishimiye avugiye mu ruhame kuva Nkurunziza yapfa azize indwara y’umutima", nk’uko leta y’u Burundi yabitangaje.

Mu ijambo yagiye agaruka ku ngero zo muri Bibiliya, Bwana Ndayishimiye yavuze ko bisa nkaho Imana yari yaramaze kubitegura.

Hari mu gikorwa cyabaye ejo ku wa gatandatu cyo kwandika mu gitabo mu kwihanganisha umuryango wa Nkurunziza n’igihugu.

Yagize ati : "Bigaragara ko uyu munsi Imana yavuze iti ’wowe uzafata uru rugendo ukore ibi, ukore na biriya, na biriya, hanyuma ubirangije, wowe uzahita utaha, uzasiga kandi n’usigara abikora’".

Yakomeje agira "Aha ntitwakwirirwa dushidikanya, njye nemeza ko ibyabaye byose ari umugambi w’Imana. Yarabiteguye yo ubwayo, iravuga iti, ’urugendo rurarangiye...’"

’Ingufu zari zindimo nizibajyemo na bo’

Ndayishimiye yavuze ko azakomereza aho Nkurunziza yari agejeje, asaba Abarundi kwirinda abatuma bacikamo ibice muri ibi bihe igihugu kirimo.

Ati "... Abari bari i Gitega barabizi. I Gitega urebye navuga ko ari wo munsi yadusezeye, nta muntu wabishidikanyaho. Amagambo [Nkurunziza] yavuze nimwongere muyatekerezeho, kugeza ubwo anavuga ati ’ubu turabimitse’.

"Ni ukuvuga ko yari arangije kuvuga ati ’jye ndarangije’. Niba mwibuka hari akajambo yavuze ngo ’mambo kwisha’ [ibintu birarangiye]...Nanjye ubwanjye yabonye umwanya wo kunsezera jyenyine.

Twe yaradusezeye n’umuryango. Araduhamagara ati ’nimuze mbahe umugisha’. Turajyana n’umugore wanjye, turajyana, aduha umugisha...Aravuga ati - turimo dusenga, asaba Imana - ’Ingufu zari zindimo nizibajyemo na bo. Izari mu muryango wacu nizibajyemo".
Yagize ati : "Nta kintu navuga ngo mfite icyo nari nsigaje kumubaza. Byose mbifite mu nyandiko [notes] kuko ibyo nari kumubaza byose nabonye akanya, twagiranye ibiganiro byinshi cyane...".

"N’ijambo ry’Imana yampayeho impamba yaravuze ngo uzakomeze ugendera kuri iri.

"Wagira ngo nyine ntituzongera guhura igihe tuzaba dutangiye ubundi butegetsi. Murabyumva mfite ibyo ngenderaho, ibyo yambwiraga ati ’ahangoye hari aha, twahakosora gutya’".

Ndayishimiye yasabye Abarundi bose gukomeza umurage wa Nkurunziza wo gukundana bakumva ko ari abavandimwe ndetse bagakunda igihugu.

Ni iki kindi kiri kuba mu Burundi ?

Mu Burundi, leta yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi uhereye ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo yatangazaga urupfu rwa Nkurunziza.

Inama y’abaminisitiri b’u Burundi yateranye ku wa kane yategetse ko "imiziki ihagarikwa gucurangwa mu tubari, inzu z’uburiro n’inzu z’imyidagaduro".

Abategetsi b’intara za Bujumbura n’umurwa mukuru Gitega, na bo basohoye amatangazo amenyesha ko ibikorwa by’imyidagaduro bibujijwe muri iki gihe cy’icyunamo, ko hemewe gusa gucuranga indirimbo z’Imana.

Ku wa gatanu, urukiko rushinzwe kubahiriza itegekonshinga rwategetse ko Bwana Ndayishimiye agomba kurahizwa vuba nka Perezida mushya watowe, ko nta nzibacyuho igomba kubaho.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Deo Nduwimana Kuya 27-06-2020

Ni vyiza ko abarundi bamenya ko umuntu atunganya iyo aja akiriho kandi ko inyuma y’urupfu hariho ubundi buzima k’umaze gupfa no kubazwa ivyo yakoze ari bibi canke vyiza.

Deo Nduwimana Kuya 27-06-2020

Ni vyiza ko abarundi bamenya ko umuntu atunganya iyo aja akiriho kandi ko inyuma y’urupfu hariho ubundi buzima k’umaze gupfa no kubazwa ivyo yakoze ari bibi canke vyiza.

Deo Nduwimana Kuya 27-06-2020

Ni vyiza ko abarundi bamenya ko umuntu atunganya iyo aja akiriho kandi ko inyuma y’urupfu hariho ubundi buzima k’umaze gupfa no kubazwa ivyo yakoze ari bibi canke vyiza.

Deo Nduwimana Kuya 27-06-2020

Ni vyiza ko abarundi bamenya ko umuntu atunganya iyo aja akiriho kandi ko inyuma y’urupfu hariho ubundi buzima k’umaze gupfa no kubazwa ivyo yakoze ari bibi canke vyiza.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...