Umuyobozi Mukuru w’ Ikigega Mpuzamahanga cy’imari yatangaje ko kubera coronavirus, ubukungu buzasubira inyuma mu bihugu 170.
Kristalina Georgieva, atangaje ibi mu gihe mu mezi atatu ashize yari yatangaje ko bafite ikizere ko ubukungu bw’ibihugu 160 mu Isi buzazamuka muri uyu mwaka 2020.
Yabivugiye mu mbwirwaruhame yagejeje kubari bakurikiye inama yahawe izina rya ‘Spring meetings’ aho yavuze ko ubukungu bw’ Isi buzajya muri kuramo (-) kandi ngo ibi nta ihugu bitazaeraho.
Ati “Iki gihombo ntabwo kizi imipaka, buri wese kizamugeraho”.
Inzego zizakorwaho cyane n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus ni amahoteli,ubukerarugendo, ubwikorezi.
Inzobere za IMF zivuga ibihugu bikennye byo muri Afurika,Amerika y’Epfo n’ibihugu byinshi byo muri Asia.