AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Abarundi batewe impungege n’ umunyu winjira mu gihugu cyabo

Abarundi batewe impungege n’ umunyu winjira mu gihugu cyabo
16-11-2019 saa 16:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2240 | Ibitekerezo

Minisitiri w’ ubucuruzi n’ inganda mu Burundi Jean Marie Niyokindi yavuze ko umunyu Abarundi benshi barya utarimo ikinyabutabire cyitwa ‘iode’, bityo ko ugomba kuba uhagaritswe ukabanza ukuzuza ibipimo bisabwa n’ umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba.

Mu nama yahuje Minisitiri Niyokindi n’ abacuruzi yabasabye gukorera hamwe bakirinda ibicuruzwa bitujuje ibisabwa by’ umwihariko umunyu.

Uyu munyu utujuje ibisabwa ngo uturuka muri Tanzanie, nk’ uko byatangajwe na Radio Isanganiro, Minisitiri Niyokindi yagize ati “Twagenzuye amasoko atandukanye y’ I Bujumbura dusangamo igicuruzwa kitujuje ibisabwa. Turasaba abacuruzi guhagarika icyo gicuruzwa”.

Mu rwego rwo kwirinda ko uwo muntu utarimo iode ikomeza kwinjira mu Burundi, iki gihugu cyasabye abashinzwe ubuziranenge bw’ ibyoherezwa mu mahanga bo mu gihugu cya Tanzanie kujya bagenzura umunyu usohoka mu gihugu cyabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...