AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abanyeshuri 8 batawe muri yombi bazira gutwika amacumbi y’ishuri

Abanyeshuri 8 batawe muri yombi bazira gutwika amacumbi y’ishuri
12-07-2018 saa 12:41' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4924 | Ibitekerezo

Polisi ikorera mu gace ka Kisii muri Kenya yataye muri yombi abanyeshuri 8 aho bashinjwa kugira uruhare mu itwikwa ry’amacumbi y’abanyeshuri bagenzi babo mu ishuri ryisumbuye rya Kisii High School (Kisii High School ) .

Aba banyeshuri uko ari 8 batawe muri yombi, bakongeje aya macumbi (dortoire) y’ikigo cyabo mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 10 Nyakanga 2018 nk’uko ikinyamakuru the Citizen kibitangaza.

Umukuru wa Polisi ikorera muri aka gace ka Kisii yemeje amakuru y’ifatwa ry’abanyeshuri 8 avuga ko bari gukorwaho ipperereza kugira bamenye by’impamo ababigizemo uruhare n’icyabibateye.

Uyu muyobozi wa Polisi yo muri aka gace ka Kisii, yakomeje avuga ko iyi nkongi y’umuriro yangije ibitari bike, aho ibikoresho birimo ibiryamirwa n’imyenda ndetse n’ibindi by’abanyeshuri 198 byakongokeyemo.

Yanavuze ko iri shuri rikimara guhura n’izi nsanganya, ubuyobozi bwaryo bwahise burifunga by’agateganyo maze abanyeshuri boherezwa iwabo mu gihe bari mu bikorwa byo gusana ibyangirikiyemo.

Abanyeshuri 8 bo muri iki kigo barashinjwa kuba inyuma y’uru rugomo

Umuyobozi w’intara ya Kisii Joash Maangi nawe yemeje iby’itabwa muri yombi ry’abanyeshuri 8 avuga ko bari bugezwe imbere y’urukiko uyu munsi kuwa Kane tariki 12 Nyakanga maze biregure ku byaha baregwa.

Yanaboneyeho kwihanganisha abanyeshuri batakarije ibyabo muri iyi nsanganya, abasaba gukomera no kwirinda kwiheba ahubwo bagashyira imbaraga mu gutegura ibizamini bya leta biri mu minsi iri imbere.

Uru rugomo rushinjwa aba banyeshuri rwo gutwika amacumbi y’ishuri, rubaye nyuma y’iminsi mike nabwo abanyeshuri 15 bo mu ishuri ryisumbuye rya Nyakeyo riherereye mu gace ka Marani ko muri Kisii nabo batawe muri yombi bashinjwa gutwika inzu eshatu z’abaturage ndetse banabangiriza imyaka yari ihinze mu mirima yabo.

Ibikoresho by’abanyeshuri 198 nibyo byakongokeye muri iyi nkongi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA