AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abanyeshuri 25 bishwe n’inkongi y’umuriro ikomeye

Abanyeshuri 25 bishwe n’inkongi y’umuriro ikomeye
9-11-2021 saa 08:37' | By Editor | Yasomwe n'abantu 975 | Ibitekerezo

Abanyeshuri 25 bo mu Ishuri ribanza riherereye mu Mujyi witwa Maradi mu majyepfo ya Niger, bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye ibyumba by’amashuri barimo bigiramo.

Nk’uko bikubiye mu itanga ry’Inama y’Abaminisitiri ya Niger, uretse bariya bana 25 bishwe n’inkongi y’umuriro, haravugwa abandi 14 bakomeretse.

Ririya shuri ryibasiwe n’inkongi y’umuriro, riherereye mu Mujyi wa Maradi uherereye mu bilometero 600 uvuye mu murwa mukuru wa Niamey muri Niger.

Ubuyobozi bw’uburezi bwo butangaza ko kugeza nubu hataramenyekana icyateye iriya nkongi y’umuriro kuko inzego zikiri mu iperereza.

Maman Hdi usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe uburezi muri kariya gace, yagize ati “Kugeza bu ntiturabasha kuenya icyateye iyi nkongi y’umuriro.”

Muri uriya Mujyi wa Maradi hahise hatangira iminsi itatu yo kunamira bariya bana 25 ndetse n’amasomo kuri ririya shuri ahita ahagarikwa.

Ni ku nshuro ya kabiri muri kiriya Gihugu habaye impanuka y’inkongi y’umururo yibasira ishuri aho muri Mata uyu mwaka hari abana 20 bigaga mu ishuri ry’incuke na bo bishw n’inkongi y’umuriro aho bigaga mu murwa Mukuru wa Niamey.

Inama y’Abamaminisitiri ya Niger yahise ifata umwanzuro ko nta shuri ry’incuke rizongera gukomeza gutangira amasomo mu nyubako zisakaje ibyatsi.

Src : VOA

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA