AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burundi : Inkongi y’umuriro yibasiye Gereza yahitanye abarenga 30

Burundi : Inkongi y’umuriro yibasiye Gereza yahitanye abarenga 30
7-12-2021 saa 15:33' | By Editor | Yasomwe n'abantu 622 | Ibitekerezo

Inkongi y’umuriro yibasiye Gereza ya Gitega mu Burundi, yahitanye abantu 38 barimo abishwe no guhera umwuka mu gihe habarwa abarenga 60 bakomeretse.

Iyi Gereza iri mu zicumbikiye umubare munini cyane w’imfungwa biganjemo abanyepolitiki. Amakuru ava i Gitega avuga ko umuriro wadutse muri Gereza mu masaha ya saa kumi zo mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Ukuboza, 2021.

Umuriro wari mwinshi mu gihe abafungiwe muri gereza bari bakiryamye.

Mu gice gifungiyemo abanyepoliti bagerageje gukora coup d’etat mu mwaka wa 2015, abafungiwemo bijujutiye kuba babuze uza kubakingurira ngo bahunge ubwo inkongi yadukaga.

Abafungiwe muri icyo gice bakijijwe no kurira hejuru y’inkuta bahungira ahandi kure y’umuriro, ibyabo byose byahiye.

Amajwi y’imfungwa yumvikana zivuga ko hari abahiriyemo n’ubwo imibare itaramenyekana.
Bivugwa ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo cy’amashanyarazi, ariko abafungiwemo bumvikana bavuga ko bitatewe n’intsinga z’amashanyarazi.

Hari ugira ati “Ibi bintu si intsinga ntibaze kubeshya.”

Hari undi ugira ati “Abapfuye abake ni nk’ijana, hariya batoboye twumva hari induru nta n’umwe wavuyemo.”

Usibye abo bicyekwa ko bahaburiye ubuzima, ibintu byinshi byahiye birimo ibikoresho by’imfungwa ndetse n’inyubako yaho imfungwa zirara yangiritse.

Igipolisi gishinzwe kuzimya inkongi mu Burundi cyihutiye kuzimya ariko kihagera hari byinshi byangiritse.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA