AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Burkina Faso : Perezida Roch Kabore yafunzwe n’Igisirikare

Burkina Faso : Perezida Roch Kabore yafunzwe n’Igisirikare
24-01-2022 saa 09:35' | By Editor | Yasomwe n'abantu 960 | Ibitekerezo

Igisirikare cyo muri Burkina Faso cyataye muri yombi Perezida Roch Kabore nyuma y’uko muri iki Gihugu hamaze iminsi hari umwuka mubi w’abarwanya imiyoborere ya Kabore.

Bamwe mu basikirikare barinda Perezida Roch Kabore ndetse na bamwe mu Badipolomate bo mu bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi bo muri Burkina Faso, bavuga ko perezida Roch Kabore yatawe muri yombi nyuma y’uko mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru urugo rwe ruri i Ouagadougou rugoswe n’abasirikare bari bafite imbunda za karundura.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bitangaza ko abatuye hafi y’urugo rwa Perezida Roch Kabore baraye bumvise urusaku rw’amasasu.

Bavuga kandi ko zimwe mu modoka z’umukuru w’igihugu zigaragara ko zarashweho amasasu menshi ndetse zikaba ziriho amaraso.

Kuri iki Cyumweru, Guverinoma y’iki Gihugu yari yahakanye amakuru yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Kabore, ivuga ko ari ibihuha.

Abasirikare batavuga rumwe n’imiyoborere ya Perezida Roch Kabore ni bo bavugwaho kuba bamutaye muri yombi aho bamaze iminsi basaba gushyigikirwa mu kurwanya imitwe ivuga ko igendera ku mahame ya Kisilamu.

Kugeza ubu Guverinoma y’iki Gihugu ntacyo iratangaza kuri aya makuru muri iki Gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hamaze iminsi hari umwuka utari mwiza kubera ibikorwa byo kwica abasivile n’amabasirikare byakorwaga n’imitwe ivuga ko igendera ku mahame akarishye ya Kisilamu nka Islamic State na al Qaeda.

Kuri iki Cyumweru abaturage bari babyutse bigaragambya bavuga ko bashyigikiye igisirikare kitavuga rumwe n’imiyoborere ya Perezida Roch Kabore aho banagiye ku biro bikuru by’ishyaka rye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA