AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umwana w’amezi 8 afite ingano idasanzwe kandi arya biteye ubwoba - Amafoto

Umwana w’amezi 8 afite ingano idasanzwe kandi arya biteye ubwoba - Amafoto
15-04-2017 saa 10:09' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 24290 | Ibitekerezo

Umwana w’umukobwa umaze amezi 8 gusa avutse, akunda ibiryo mu buryo budasanzwe kandi byatumye agira umubyibuho uteye ubwoba, dore ko kuri ayo mezi apima ibiro bisaga 17 kandi bikaba byiyongera ubutitsa kuburyo ababyeyi be bahangayitse kandi kandi byose bakaba babishinja Imana yamuremye gutya.

Uyu mwana w’umukobwa w’amezi 8 witwa Chahat Kumar, ni uwo mu gace kitwa Punjab mu gihugu cy’u Buhinde, ibiro apima bikaba bingana n’iby’umwana umukubye inshuro byibuze enye mu myaka. Ibyabaye kuri uyu mwana, ababyeyi be babishinja Imana itaramuremye nk’abandi, bakavuga ko batakwemera ko abiterwa no kuba yikundira kurya cyane.

Ibyabaye kuri uyu mwana w’umukobwa, byayobeye n’abaganga b’inzobere bo mu Buhinde kuko batabasha kumenya ikimutera gukunda ibiryo no kurya byinshi ku kigero giteye ubwoba kandi akiri umwana muto w’amezi umunani gusa. Uburyo akunda kurya kandi, binajyana n’uburyo akura vuba cyane ari nako yiyongera ibiro mu buryo butangaje.

Kurya cyane no kubyibuha bidasanzwe, bitera Chahat Kumar ibibazo byo kunanirwa guhumeka neza ndetse akagira n’ikibazo cyo kubura ibitotsi. Ingano y’iburyo arya, abaganga babigereranya n’iby’umwana w’imyaka byibuze 10 ufite ubuzima bwiza.

Uyu mwana kandi yavukanye ibiro n’ingano bisanzwe, agize amezi ane aba ari bwo atangira kurya no gukura cyane mu buryo butangaje. Suraj Kumar w’imyaka 23, se w’uyu mwana, aganira na Daily Mail yagize ati : "Ubwo Chahat yavukaga, yari umwana usanzwe. Hanyuma buhoro buhoro, tuza kubona ibiro bye byiyongera cyane, umunsi ku wundi byiyongera tubireba. Si ikosa ryacu, ni Imana yamuhaye kubaho ameze gutya, si ibyacu. Ndababara cyane iyo abantu baseka ukuntu abyibushye."

Nyina w’uyu mwana witwa Reena w’imyaka 21 y’amavuko, avuga ko atewe impungenge cyane n’ubuzima bw’uyu mwana we, kuko uyu ari we yacungiragaho nyuma y’uko uwa mbere w’imfura yapfuye amaze igihe gito cyane avutse. Yagize ati : "Mbere ya Chahat twari dufite umwana w’umuhungu ariko yapfuye akiri muto, none dore uko uyu yavutse ameze, ubuzima bwe bunteye impungenge. Ntabwo arya nk’abandi bana basanzwe, ahora ashaka kurya igihe cyose, iyo tutamushyize iruhande ibyo akomeza kurya atangira kurira."

Umuganga wita ku buzima bw’uyu muryango, Dr Vasudev Sharma, avuga ko uyu mwana anafite ikibazo cy’uburwayi bw’uruhu, cyatumye bigorana kuba bafata amaraso kugirango barusheho kumupima bamenye ikibazo cy’uburwayi bwe n’impamvu imutera kurya cyane. Avuga ko ibyo abona kuri uyu mwana nta handi yigeze abibona haba mu kazi ke k’ubuganga no mu buzima busanzwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA