AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Zahara waherukaga kuririra Ku rubyiniro I Kigali agiye kongera gutaramira Abanyarwanda

Zahara waherukaga kuririra Ku rubyiniro I Kigali agiye kongera gutaramira Abanyarwanda
23-05-2019 saa 14:36' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1989 | Ibitekerezo

Bulelwa Mkutukana, uzwi mu muziki nka Zahara waherukaga I Kigali muri 2018 agatungurirwa ku rubyiniro na basubiramo indirimbo ze neza,agasuka amarira ku rubyiniro agiye kongera gutaramira Abanyakigali .

Zahara yamamaye muri Afurika y’Epfo muri muzika yamamaye mu ndirimbo "Loliwe" n’izindi nyinshi zamuhaye ikuzo ryo gukundwa n’abakomeye barimo Nelson Mandela wayoboye Afurika y’Epfo.

Zahara afite ubuhanga mu kuririmba ahuza no kwicurangira gitari bikanyura imbaga .

Ubwo aheruka mu Rwanda uyu muhanzikazi yanejeje benshi mu buryo bukomeye kubera ubuhanga mu kuririmba ahuza no kwicurangira gitari bikanyura imbaga.

Bamwe mu banyarwanda bakunda umuziki we bamusanze ku rubyiniro baririmba indirimbo ze nawe ibyishimo biramurenga asuka amarira ku rubyiniro .

Zahara azitabira igitaramo ngaruka kwezi cya Kigali Jazz Junction kizaba tariki 31 Gicurasi 2019 ahazwi nka Camp Kigali azafatanya n’umuhanzi w’umuraperi ukomoka muri Kenya witwa Nyanshinski ndetse n’umunyarwanda Amalon urimo kugenda y’igarurira imitima y’abanyarwanda ubu akunzwe mu ndirimbo nka Byakubaho n’izindi
.

Kwinjira bizaba ari 10, 000 Frw mu myanya isanzwe, 20, 000 Frw muri VIP na 30, 000 Frw muri VVIP kubazagura amatike mbere naho abazayagurira ku muryango haziyongeraho ibihumbi bitanu ku manya isanzwe naho ahandi hiyongereho ibihumbi icumi.

Uburyo Zahara akirigita imirya ya gitari ahuza no kugorora ijwi mu buryo butangaje

Ubwo aheruka I Kigali bamwe mu banyarwanda baririmbye indirimbo ze biramurenga

Kubera ibyishimo Zahara yasutse amarira ku ru byiniro atungura n’uburyo abanyarwanda bazi indirimbo ze

Zahara afite indirimbo za kunzwe cyane zirimo mu Ndiza,Phendula ,Mugodi n’izindi nyinshi

Amalon uri mubahanzi bakizamuka bakunzwe mu Rwanda azafanya na Zahara gususurutsa Abanyakigali

Nyanshinski ukomoka muri Kenya nawe azasusurutsa Abanyakigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kiba mu mpera za buri kwezi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA