AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Wa mukobwa w’ikariso ugaragara mu ndirimbo ya Juno Kizigenza burya yaririmbye muri Kolari

Wa mukobwa w’ikariso ugaragara mu ndirimbo ya Juno Kizigenza burya yaririmbye muri Kolari
30-07-2021 saa 11:25' | By Editor | Yasomwe n'abantu 7775 | Ibitekerezo

Kayugi Eunice wagaragaye mu ndirimbo ya Juno Kizigenza iherutse kuvugisha abatari bacye kubera amashusho yayo y’umukobwa wambaye ikariso y’agashumi, yavuze ko yigeze kuririmba muri Kolari.

Uyu mukobwwa bakunze kwita Ezee Daring, mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda, yavuze ko yakuze yifuza kwamamara ndetse akaba ubu yaramaze kwinjira no mu buhanzi aho akora injyana ya Hip Hop.

Ngo ntatewe ipfunwe n’ibyavuze ku mashusho y’iriya ndirimbo Please Me yagaragayemo ahubwo we ngo ashyize imbere intego afite ndetse ko biriya yabikoze nk’akazi.

Ati “Ntagitangaje kirimo cyane cyane ku bantu ntakwe tuba tutarakuriye muri Afurika cyane ko twakuze tubona ziriya ndirimbo zo hanze z aba Chris Brown.”

Avuga ko abantu bamututse ariko “kuri njye numvaga bari gutakaza igihe cyabo. Kuri njye kwari uri kwikorera akazi kanjye kandi ngomba kukarangiza nkagahemberwa. Ntabwo nekeye kugira icyo mvuga ku bantu bamvuze nabi, abantekereje nabi.”

Igitangaje ngo yakuriye mu muryango usenga cyane ndetse na we ubwe akura ari umuririmbyi muri Kolari ariko ko byabaga ari igitutu cy’ababyeyi.

Ati “Akenshi nahatirizwaga n’ababyeyi nyine kuko nari ndi muto ndemera ndagenda kugira ngo nge mu murongo w’ababyeyi bashaka kuko n’ubwo bwenge bwo guhangana n’ababyeyi ntabwo nari kugira.”

Uyu mukobwa wagarutsweho cyane, nyuma y’uko iriya ndirimbo igiye hanze, yagiye ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto ye akiririmba muri kolari ndetse akaba abyemera ko ari we wayashyizeho yifuza kwereka abantu aho yavuye.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA