AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

VIDEO : Twaganiriye na Mamie Umuhoza, umugore w’ibigango w’umu ’bouncer’ muri Miss Rwanda

VIDEO : Twaganiriye na Mamie Umuhoza, umugore w’ibigango w’umu ’bouncer’ muri Miss Rwanda
26-01-2019 saa 20:35' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10236 | Ibitekerezo

Binyemerewe ko abakora akazi ko gucunga umutekano mu bitaramo n’ibirori bitandukanye bazwi nk’aba Bouncer, baba ari abasore b’ibigango. Uyu mwuga ariko si uw’abasore gusa kuko Umuhoza bakunda kwita Mamie nawe arabikora kandi ni umugore ufite umugabo n’abana babiri.

Umuhoza Mamie twaganiriye ubwo twamusangaga mu gikorwa cyo gusoza amarushanwa ya Miss Rwanda 2019, ari kumwe n’abasore b’ibigango bafatanya gucunga umutekano. Twatangiye tumubaza iby’igihe yaba amaze muri uyu mwuga, avuka ko awumazemo igihe kirekire cyane.

Mamie avuga ko n’ubwo abantu benshi bibwira ko uyu mwuga ari uw’abasore cyangwa abagabo gusa, ngo ni uburinganire buri wese yawukora kandi akawukora neza. Gusa ngo siko mbere byahoze kuko habagaho no guhohoterwa ariko ubu ngo abantu bagenda bahinduka abanyamugi.

Umugabo we ngo nta kibazo bimutera kuba akora aka kazi kandi n’abana be barabikunda cyane. Gusa uyu mubyeyi avuga ko kuba umu bouncer bidasaba kurwana n’abantu ndetse ngo n’abavuga ko utumviye aba bouncers bamuterura bakamukubita hasi ngo ibyo ntaho bihuriye n’ukuri.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA