Binyemerewe ko abakora akazi ko gucunga umutekano mu bitaramo n’ibirori bitandukanye bazwi nk’aba Bouncer, baba ari abasore b’ibigango. Uyu mwuga ariko si uw’abasore gusa kuko Umuhoza bakunda kwita Mamie nawe arabikora kandi ni umugore ufite umugabo n’abana babiri.
Umuhoza Mamie twaganiriye ubwo twamusangaga mu gikorwa cyo gusoza amarushanwa ya Miss Rwanda 2019, ari kumwe n’abasore b’ibigango bafatanya gucunga umutekano. Twatangiye tumubaza iby’igihe yaba amaze muri uyu mwuga, avuka ko awumazemo igihe kirekire cyane.
Mamie avuga ko n’ubwo abantu benshi bibwira ko uyu mwuga ari uw’abasore cyangwa abagabo gusa, ngo ni uburinganire buri wese yawukora kandi akawukora neza. Gusa ngo siko mbere byahoze kuko habagaho no guhohoterwa ariko ubu ngo abantu bagenda bahinduka abanyamugi.
Umugabo we ngo nta kibazo bimutera kuba akora aka kazi kandi n’abana be barabikunda cyane. Gusa uyu mubyeyi avuga ko kuba umu bouncer bidasaba kurwana n’abantu ndetse ngo n’abavuga ko utumviye aba bouncers bamuterura bakamukubita hasi ngo ibyo ntaho bihuriye n’ukuri.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE HANO :