AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

VIDEO : Samusure yahishuye uko yigeze gushaka umugore n’uko yitwaye yateye inda umukobwa

VIDEO : Samusure yahishuye uko yigeze gushaka umugore n’uko yitwaye yateye inda umukobwa
17-07-2019 saa 15:59' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2735 | Ibitekerezo

Kalisa Ernest bakunda kwita Samusure nk’izina yamamayeho cyane muri filime, ni umwe mu bantu bagira urugwiro kandi badakunda guhisha cyane iby’ubuzima buberekeyeho. Mu kiganiro twagiranye yahishuye byinshi birimo ko yigeze kugira umugore n’ubwo benshi bamuzi nk’ingaragu, avuga uko yateye inda umukobwa akamujyana iwabo anavuga uburyo yagiye afasha abakozi bo mu rugo bagiye bamukorera.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi, Samusure yatangaje byinshi byerekeye ubuzima bwe, agaruka kuri sinema n’ibindi byinshi bitandukanye. Samusure wakoze igihe kirekire akazi ko mu rugo, yahishuye uburyo kubera gukorera neza abantu batandukanye mu ngo yagiye akoramo, atigeze na rimwe agira uwo bagirana ikibazo.

Aha ninaho yahereye avuga ko abenshi mu bo yabereye umukozi wo mu rugo, ubu ari abakunzi be bamufana mu bikorwa by’ubuhanzi akora birimo gukina filime, kuririmba mu bukwe no mu bindi birori, kuvuga amazina y’inka no kuyobora ubukwe nk’umushyushyabirori (MC). Samusure kandi yavuze uburyo abakozi bo mu rugo bose bagiye bamukorera yabafashaga kuva muri aka kazi bigeza ku kandi kisumbuyeho, aho bamwe ari abashoferi abandi bakaba bafite ibikorwa by’ubucuruzi.

Samusure wemera ko afite abana benshi yagiye abyara ku bagore batandukanye, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko adashobora kwanga umwana we, ananenga cyane abatera inda abakobwa bagahita babigarika. Yavuze ko bidakwiye kuko ntawuba azi icyo uwo mwana azaba. Samusure yavuze uburyo umwana wa mbere yabyaye, yateye inda umukobwa adafite n’ubushobozi bwo kumwitaho agahita amujyana iwabo mu rugo ngo bazamufasha ahabyarire. Uwo mwana ubu afite imyaka 18 y’amavuko.

Ku bijyanye no kuba amaze gukura kandi atarashaka umugore, Samusure yahishuye ko n’ubwo benshi batabizi ngo yigeze gushaka umugore bakamarana igihe kirenga umwaka, gusa ubu ntibiri mu byo yihutira cyane ko afite abana agomba kurera akamenya ko babanje kwigira ejuru.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE TWAGIRANYE NA SAMUSURE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA