AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusekirite yitabaje Inzego z’umutekano ngo zifate King James avuga ko yamutekeye umutwe akamurya 500.000Frw

Umusekirite yitabaje Inzego z’umutekano ngo zifate King James avuga ko yamutekeye umutwe akamurya 500.000Frw
19-09-2021 saa 10:10' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3981 | Ibitekerezo

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James akomeje kugirwaho ingaruka n’Umutekamutwe wigeze kumwiyitirira akambura abantu amafaranga aho muri iki cyumweru turi gusoza hari umusekirite w’umukobwa wamuciye iryera agahita yitabaza inzego ngo zimufate kuko yamwambuye ibihumbi 500 Frw icyakora nyuma yo kubisobanura yarekuwe akomeza gahunda ze.

Ibi byabaye ku wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 ubwo yari agiye kuri Bank imwe ikorera mu mujyi wa Kigali.

Ubwo uyu muhanzi yari yinjiye muri Bank umukobwa ushinzwe umutekano wayo yahise yikoza ku muhanda atabaza Polisi y’Igihugu ababwira ko afashe umuhanzi wamwibye amafaranga.

King James agisohoka muri Bank yahise asabwa n’abashinzwe umutekano kuba aretse kugenda akabanza gukemura ikibazo yari afitanye n’uwo mukobwa.

King James yemeye iby’aka kaga kamubayeho, avuga ko bagiranye ikiganiro n’uriya ushizwe gucunga umutekano bagasanga yatekewe umwe n’umuntu wigeze kumwiyitirira.

Ati “Ndebye nsanga nimero yoherejeho ni iy’umutekamutwe nigeze kuvuga ko yanyiyitiriye ndetse ari kwiba abantu.”

Uyu muhanzi uhamya ko yamaze igihe kirenga isaha ari mu gushaka uko yakemura iki kibazo, ashimira inzego z’umutekano zabashije kumwumva agakomeza gahunda ze icyakora azisaba gukurikirana uwo mutekamutwe kugira ngo aryozwe iby’abandi yariye.

Avuga ko agifite impungenge kuko “niba aho ngiye kujya nkandagira bazajya bamfata, urumva koko atari ikibazo, numvise uwo mukobwa avuga ko yanamaze gutanga ikirego muri RIB, bivuze ko ubu narezwe ubwambuzi ! Bagerageze badufashe uyu mutekamutwe afatwe rwose.”

Uyu muhanzi ukunzwe mu Rwanda ubu winjiye cyane mu bya business, amaze igihe yakira ubutumwa bw’abakunzi be barira ayo kwarika bamubwira ko hari umuntu wabatekeye umutwe akabiba amafaranga.

Uyu mujura wiyitiriye King James ku rubuga rwa Facebook, niho anyura akandikira abantu batandukanye ababwira ko ari we muhanzi benshi bakunda, akabasaba nimero ngo abashyire mu itsinda ry’abafana be kuri WhatsApp.

Nyuma yo kubona nimero z’abakunzi ba King James, uyu mutekamutwe ababeshya ko afite indi myirondoro itari izwi, ibi abikora mu rwego rwo kuyobya uburari abereka ko aribo b’agaciro akwiye kubwira ibyo abandi batari bazi.

Nyuma yo kuyobya abamuhaye nimero ababeshye imyirondoro ya King James, uyu mujura yatangiye kwandikira umwe umwe akajya amusaba amafaranga ku mpamvu zitandukanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA