Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rumaze gukatira umuraperi Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly igifungo cy’amezi atanu, nyuma yo guhamywa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akanamukura amenyo atatu.
Jay Polly yari amaze iminsi mu maboko y’Ubugenzacyaha aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore we akanamukura amenyo.
Tariki ya 4 Kanama nibwo uyu muraperi yatawe muri yombi n’urwego rw’Ubugenzacyaha , ubwo yari yakubise umugore we Sharifa akamukura amenyo abiri. Icyo gihe ngo bombi bari bavuye mu kabari bageze mu rugo bagirana ubushyamirane.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Kanama 2018 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe umwanzuro mu rubanza rwe nyuma yo guhamwa n’iki cyaha yari akurikiranweho.
Urukiko rwanzuye ko Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly afungwa amezi atanu.
Mu kuburana, umuraperi Jay Polly yemeye ibyo ashinjwa avuga ko urwo rugomo yarutewe n’ubusinzi.
Urukiko rwavuze ko yagombaga guhanishwa igifungo cy’umwaka ariko kubera ko yagaragaje kwicuza, akanemera icyaha no kwiyunga n’uwo yakoreye icyaha ariyo yagabanyirijwe igihano kikagera ku mezi atanu.