AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyarwenya Rutura bwa mbere yeruye iby’urukundo rwe na Miss Fiona

Umunyarwenya Rutura bwa mbere yeruye iby’urukundo rwe na Miss Fiona
22-01-2021 saa 11:02' | By Editor | Yasomwe n'abantu 7315 | Ibitekerezo

Umunyarwenya Nkusi Arthur usanzwe ari n’umunyamakuru, yeruye iby’urukundo rwe na Miss Fiona Muthoni bamaze imyaka itandatu bakundana ariko bombi bakaba barakomeje kubigira ubwiru.

Ni inkuru yakunze kuvugwa ko aba bombi bari mu munyenga w’urukundo ariko bombi ntihagire icyo babivugaho.

Bombi bakunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga ko buri umwe afite uwo yihebeye ndetse bagashyiraho n’amafoto asa nk’azimije kuko hari aho bagaragazaga nk’ibirenge ubundi bakagaraza amafoto atagaragara.

Iby’urukundo rwabo bitari bishya, uyu munsi Arthur yabyeruye avuga ko amaze imyaka itandatu akundana n’uriya mukobwa na we usanzwe akora itangazamakuru.

Nkusi Arthur wujuje imyaka 30 y’amavuko akaba yanatumiwe mu kiganiro asanzwe akoranamo na Sandrine Isheja kuri Kiss FM, yagarutse ku rugendo rwe rw’ubuzima rwakunze kurangwa n’ubuhanzi dore ko uyu musore afite impano nyinshi.

Muri iki kiganiro yajemo nk’umutumirwa, yavuze ko yakundanye na Miss Phiona kuva muri 2015 ndetse ko kugeza ubu urukundo rwabo ari pata na rugi kuko yumva ntawundi yamusimbuza.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA