AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyamakuru Hirwa Benjamin wa TV1 agiye kurushinga n’uwo bicaranye ku ntebe y’ishuri

Umunyamakuru Hirwa Benjamin wa TV1 agiye kurushinga n’uwo bicaranye ku ntebe y’ishuri
11-05-2018 saa 10:20' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 9465 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Hirwa Benjamin umaze kumenyererwa kuri TV na Radio1 mu makuru, agiye kurushinga asezerane imbere y’amategeko n’imbere y’Imana na Uwera Yvette bamaranye igihe kirekire bari mu rukundo dore ko banicaranye ku ntebe y’ishuri ubwo biganaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Benjamin wamenyekanye ku izina rya Ben cyane kuri Radio Salus ubwo yari mu cyahoze ari Kamunuza nkuru y’u Rwanda (NUR), Kuri ubu ikaba yarahindutse Ishami rya Huye, aho yakoraga ibiganiro binyuranye birimo no gusoma amakuru kuri iyi radio , uyu munyamakuru kandi benshi bamuzi mu kitwaga ‘Star du Theatre’ aho yakinaga Theatre ndetse akaba yaranabaye umushyushyarugamba muri iyi kaminuza.

Yize ibijyanye n’icungamutungo muri iyi kaminuza nyuma aza kubihabwamo impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri ya Kaminuza aho yari kumwe n’uyu mukunzi we Yvette biganaga ndetse banakundana.

Aba bombi bagiye gushyingiranwa imbere y’amategeko mu birori biteganyijwe tariki 1 Kamena 2018, mu karere ka Ruhango naho imihango yo gusezerana imbere y’Imana ikaba iteganyijwe tariki 16 Kamena 2018, mu Mujyi wa Musanze mu Ntara y’AmajyaruguruHirwa Benjamin na Uwera Yvette banicaranye no ku ndangururamajwi za Radio Salus
Bafatiye impamyabumenyi umunsi umwe, baracyari kumwe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA