AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa wari ufungiye kwica Steven Kanumba bakundanaga yarekuwe

Umukobwa wari ufungiye kwica Steven Kanumba bakundanaga yarekuwe
14-05-2018 saa 14:19' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 7556 | Ibitekerezo

Umukinnyi wa filimi w’icyamamare muri Tanzania, Elizabeth Michael uzwi ku izina rya Lulu wari warakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira kwivugana Steven Kanumba wahoze ari umukunzi we,yarekuwe aho agiye gukora imirimo nsimburagifungo.

Mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 2012, nibwo Elizabeth Michael ‘Lulu’ yafunzwe nyuma y’urupfu rwa Steven Kanumba wamamaye muri sinema ya hano mu karere aho byavuzwe ko uyu mukobwa ariwe wamwishe nyuma y’uko bari basanzwe bakundana. Uyu mukobwa yahise ajyanwa muri gereza ya Segerea nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.

Ikinyamakuru Citzens dukesha iyi nkuru kivuga ko mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa , Urukiko rwisumbuye rwa Kisutu rwanzuye ko nta bimenyetso bishinja uyu mukobwa icyaha yari akurikiranyweho bityo afungurwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyo cyemezo biza kwemezwa ko urubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru.

Kuwa 13 Ugushyingo 2017, nibwo Umucamanza w’Urukiko Rukuru , Sam Rumanyika yasomye imyanzuro y’urubanza avuga ko uyu mukobwa agomba gufungwa imyaka ibiri aho muri iyi myanzuro hagaragaraga ko uyu Lulu ariwe wishe nyakwigendera Kayumba. Nyakwigendera Steven Kanumba bivugwa ko yishwe n’uwari umukunzi we

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2018, nibwo uyu Lulu yarekuwe n’urukiko rukuru muri Tanzania aho bivugwa ko igihano yari yahawe kigiye gusimbuzwa imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (Community Service).

Umuvugizi w’urwego rushinzwe amagereza muri Tanzania, Lucas Mboje yavuze ko urukiko rwamurekuye kuwa 9 Gicurasi 2018, ariko akaba yavuye muri gereza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere akaba yari amaze amezi arindwi afunzwe.Nguwo Elizabeth Michael ’Lulu’ bivugwa ko yivuganye Kanumba, ubu agiye gukora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA