AMAKURU

UKWEZI
pax

Umukobwa w’uburanga buhebuje yakoze ubukwe n’umusore ufite ubumuga ugendera mu igare

Umukobwa w’uburanga buhebuje yakoze ubukwe n’umusore ufite ubumuga ugendera mu igare
3-09-2020 saa 18:36' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 6482 | Ibitekerezo 6

Imwe mu nkuru ziri kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ni iy’umukobwa w’uburanga wambikanye impeta y’urudashira n’umusore ufite ubumuga bw’amaguru yombi ugendera mu igare. Benshi mu bumvise iyi nkuru n’ababonye amafoto yabo, bahamije ko ari urukundo nyakuri (True love), bifuriza iyi ’couple’ kurwubaka rugakomera banabasabira imigisha ku Mana.

Allen umukobwa w’inzobe cyane, muremure, ufite inseko nziza, igara rito ariko bitari cyane, akagira n’amenyo y’urwererane, yanyomoje abavuga ko urukundo nyakuri rutakiriho nyuma yo kwemera kubana akaramata na Serugo Desire ufite ubumuga bw’amaguru yombi. Bombi bahuriye ku kuba ari abakristo. Serugo yamaze gihe kinini aba mu Rwanda mu mujyi wa Kigali ariko muri iyi minsi ari kuba muri Kenya ari naho yakoreye ubukwe.

Ni mu gihe amakuru dufite avuga ko Samaza we yabaga mu gihugu cya Uganda mbere yo kwerekeza muri Kenya muri gahunda z’ubukwe bwe na Serugo.
Aba bombi basezeranye kubana ubuziraherezo nk’umugabo n’umugore mu muhango wabaye tariki 30 Kanama 2020 wabereye muri Kenya, ubera mu rusengero Mwiki Mountain church.

INYARWANDA yabashije kubona ubutumire (Invitation) bw’ubukwe bwabo bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Kuri ubu butumire bakoresheje icyanditswe cyo muri Bibiliya, Indirimbo za Salomo 7 : 11 havuga ngo "Ndi uw’umukunzi wanjye kandi urukundo rwe ararungaragariza".

Ubwo butumire bukomeza bugira buti "Umuryango wa Muragizi Ezekiel uhagarariwe na Apostle Serukiza Sosthene n’umuryango wa Gashindi Ndayisaba Sironi uhagarariwe na Ruratwa John, yishimiye kubatumira mu birori by’ubukwe bw’abana babo SAMAZA Allen na SERUGO Desire, buzaba tariki 30/08/2020 saa munani, gusezerana imbere y’Imana bizabera Mwiki Mountain Garden"

Apostle Serukiza Sosthene uhagarariye umuryango w’uyu musore ndetse bakaba banafitanye isano ya bugufi, ni umwe mu bapasiteri bakomeye mu Rwanda wanagize izina rikomeye i Burundu, akaba ayobora itorero ryitwa Guerison des ames ku Isi. INYARWANDA yagerageje kuvugana na Apostle Serukiza ntitwamubona kuri telefone ye igendanwa. Icyakora twakomeje gushakisha amakuru y’iyi ’couple’, tuza kubona umuntu uturanye n’uyu mukobwa i Kampala tunabona undi wo mu Rwanda uziranye n’uyu musore.

Amakuru INYARWANDA yamenye ni uko uyu musore Serugo Desire yavutse ari muzima, aza kugira ubumuga ari mukuru, birangira bamuciyeho amaguru ye. Bivugwa ko ubu bumuga yabutewe n’amarozi. Ubwo yari afite ubumuga ni bwo yaje kumenyana n’uyu mukobwa barushinze witwa Allen Samaza. Bivugwa ko uyu mukobwa yagiriwe inama n’iwabo yo kubenga uyu musore, ariko arabatsembera ababwira ko nta muntu n’umwe ugomba kumushimira umusore bazabana iteka. Yababwiye ko yahisemo kubana na Serugo Desire kuko ari we musore wanyuze umutima we.

Uwaduhaye amakuru yagize ati "...Uwo mukobwa turaturanye hano Kampala yakoreye ubukwe Kenya, urukundo rugira amabanga yarwo. Bakundanye ameze atyo, iwabo w’umukobwa baranga, umukobwa ati ’narakunze kandi ntimwanshimira’".

Amakuru avuga ko Serugo Desire yahoze ari muzima nta bumuga afite ndetse ngo yari umuhanga cyane mu gukiga umupira, ati "Uwo muhungu yahuye n’ibibazo, yavutse ari muzima, yakinaga umupira ari umuhanga, atashye amaguru aramurya, amuriye ahita yuma, banzura kuyakata". Na nyuma yo kugira ubumuga, yakomeje gukunda umupira aho akina umupira w’amaboko.

Inkuru y’urukundo rwabo yishimiwe na benshi, bahamya ko Samaza Allen yagaragaje urukundo rutagira uburyarya.

Umwe ati "Uyu mukobwa yagaragaje urukundo nyarwo rutarimo uburyarya pe. Uyu mugabo mbona nawe afite kwizera kwinshi muri we".

Ku bashobora gukeka ko uyu mukobwa yaba yakuruwe n’imitungo y’umusore, umwe mu baziranye cyane n’uyu musore yadutangarije ko atari ko bimeze kuko umusore nta mitungo ihambaye afite, yashimangiye ko uru ari urukundo nyakuri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
KARYIJA ERNESTE Kuya 17-09-2020

uwomukobwa ndamukunze ababyeyi sibo bazamubakira icyambere n.urukundo

Florent Kuya 15-09-2020

True love Imana ibaj imbere

Gwiza Ayla Kuya 8-09-2020

Imana izabubakire Mama abanyamulenge baricyari bazima

Hatangimana Gilbert Kuya 7-09-2020

Ndabakunda cne

Hatangimana Gilbert Kuya 7-09-2020

Ndabakunda cne

Hatangimana Gilbert Kuya 7-09-2020

Ndabakunda cne

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA