AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanzikazi Rihanna yagaragaye mu myambaro itavuzweho rumwe- Amafoto

Umuhanzikazi Rihanna yagaragaye mu myambaro itavuzweho rumwe- Amafoto
8-05-2018 saa 10:10' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 10163 | Ibitekerezo

Mu birori byitiriwe The Met Gala , Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty yagaragaye mu myambaro isanzwe yambarwa n’umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi (Papa),ibintu byagarutsweho cyane bamwe batangira kuvuga ko uyu mukobwa akwiriye kujya muri uyu murimo w’ubu Papa abandi banavuga ko Imana ari umukobwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu Kabiri tariki 8 Gicurasi 2018, abakoresha urubuga rwa Twitter babyutse bakwirakwiza amwe mu mafoto yaranze ibirori bya Met Gala, by’umwihariko benshi bakomeje kugaruka ku muhanzikazi Rihanna wagaragaye yambaye imyambaro isanzwe imenyerewe kwambarwa n’abashumba ba Kiliziya Gatorika.

Ibi birori ngarukamwaka bya The Met Gala byitabirwa n’abatandukanye baba bahawe ubutumire aho bamurikirwa imideli hanakusanywa inkunga yo gufasha inzu ndangamurage y’imideli ya New York

Muri ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare mu ijoro ryakeye, Umuhanzikazi Rihanna yagaragaye mu myambaro isanzwe yambarwa na Papa, ibintu byagarutsweho cyane n’abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter bagenda bajya impaka zitandukanye ku myambarire y’uyu muhanzikazi.Amafoto ya Rihanna yagiye avugwaho ibitandukanye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA