AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanzikazi Cardi-B yavuze imvano y’ ibyo yagiye akorera abagabo bamusabaga imibonano mpuzabitsina

Umuhanzikazi Cardi-B yavuze imvano y’ ibyo yagiye akorera abagabo bamusabaga imibonano mpuzabitsina
28-03-2019 saa 13:29' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3091 | Ibitekerezo

Umuraperikazi Belcalis Marlenis Almánzar wamamaye nka Cardi B mu muziki yisobanuye nyuma yaho video igaragaye imwerekana avuga ko yagiye aha ibiyobyabwenge abagabo babaga bashaka gukorana imibonano mpuzabitsina na we akabiba.

Avuga koi bi byabaye igihe yari agikora umurimo wo kumansura ataramamara mu buhanzi.

Uyu mukobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yanenzwe kuva iyo video yo ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram imaze imyaka itatu yakongera guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga.

Ku wa Kabiri w’ iki cyumweru nibwo Cardi B yatangaje ko ibyo yakoze aribyo yagombaga gukora.

Yagize ati : "Niba icyo gihe byari amahitamo mabi cyangwa bitari amahitamo mabi, nakoze ibyo nagombaga gukora kugira ngo nibesheho. Sinigeze mvuga ko ndi misecye igoroye cyangwa ngo mbe nkomoka mu isi ya ba misecye igoroye".

Iyo video mu mwimerere wayo yafashwe ubwo Cardi B yari atangiye gutera imbere mu muziki, ikaba yari igisubizo yari ari guha umuntu wavugaga ko adakwiye guhirwa mu byo akora kuko atigeze abivunikira.
Muri iyo video, Cardi B atangira agira ati : "Nta kintu na kimwe nigeze mpabwa gutyo gusa. Nta na kimwe".

Agakomeza avuga ukuntu yatumiraga abagabo muri hoteli akabaha ku biyobyabwenge hanyuma akabiba.

Mu gusubiza abamurakariye ku mbuga nkoranyambaga, yanditse kuri Instagram avuga ko muri iyo video yavugaga ku bintu byo mu gihe cye cyashize byiza cyangwa bibi yumvaga ko yari akwiye gukora kugira ngo yibesheho.

Ati : "Ndi uwo mu muco wa hip-hop aho ushobora kuvuga ku ho waturutse mu buzima, ukavuga ku bintu bibi wagombye gukora kugira ngo ugere aho uri kuri ubu".
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagereranyije Cardi B n’umunyarwenya usa nk’uwazimye Bill Cosby, wakatiwe gufungwa mu mwaka ushize wa 2018 nyuma yo gushinjwa guha ibiyobyabwenge abagore akabafata ku ngufu.

Gusa hari n’abamushyigikiye ku cyo babona nko kuvugisha ukuri kwe, bavuga ko hari abamunenga nyamara bagashyigikira abaraperi b’abagabo biyemerera ko bajyaga barasa abantu cyangwa bakora nk’abashakira isoko abagore bicuruza cyangwa se bakaba baracuruzaga ibiyobyabwenge mbere.

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, Cardi B yanditse amateka aba umugore wa mbere uririmba wenyine utsindiye igihembo cya Grammy nk’umuraperi ufite umuzingo w’indirimbo uhiga iyindi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA