konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuhanzi Mudandi Frank yakoreye indirimbo abakundanye urudashira

Umuhanzi Mudandi Frank yakoreye indirimbo abakundanye urudashira
24-05-2018 saa 11:34' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1130 | Ibitekerezo

Umuhanzi Ndamyirokoye Francois ukoresha izina ry’ubuhanzi ‘Mudandi Frank’ uri kugenda yigarurira imitama y’abakunzi ba muzika nyuma yo gukora indirimbo zirimo iyitwa “Ni Miss” yasohoye iyitwa “ Soulmate” yakoreye abiyemeje gukundana urudashira.

Ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo yise ‘Saulmate’, Mudandi Frank yavuze ko iyi ndirimbo yayikoreye by’umwihariko abakundana dore ko “Soulmate” bisobanura umukunzi nyawe wo mu byiza n’ibibi.

Yagize ati “Ni indirimbo nakoze kugira ngo ishimishe abafite abakunzi bamwe b’ukuri batagira uburyarya. Muri make nayikoze kugira ngo ishimishe abantu bakundana nta buryarya buri hagati yabo”.

Ku rundi ruhande avuga kandi ko ari indirimbo yakoze kugira ngo ishimishe abantu bose muri rusange mu buryo bwo kuyibyina kuko ibyinitse.

Ati “ N’abantu bakunda kubyina nabaterejeho njya gukora iyi ndirimbo”.

Yasobanuye kandi ko izina Mudandi yatangiye kuryitwa ubwo yari akiri muto cyane akura arikunda arikomeza uko.

Iyi ndirimbo Saulmate yakozwe na Fazzo, ngo kubera ko ari uko ari umwe mu batunganya indirimbo neza hano mu Rwanda ko kandi hari gihamya cy’uko hari abahanzi benshi yatumye umuziki wabo utera imbere.

Mu minsi iri imbere avuga ko azasohora amashusho y’iyo ndirimbo ngo kandi n’ibihangano bitandukanye azakomeza kubisohora bitandukanye n’uko umwaka ushize atakoze indirimbo nyinshi. Umuhanzi Mudandi Frank yashyize hanze indirimbo yise ’Saulmate

Kuba atari yaherukaga gusohora indirimbo yavuze ko yari yarafashe umwanya wo kugutekereza ku muziki agomba gukora n’ikerekezo cyawo ku buryo utangira kumubyarira inyungu.

Abatunganya indirimbo batandukanye kandi avuga ko yiteguye gukorana nabo mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubuhanzi bwe. Akiri muto avuga ko kandi ari bwo yatangiye kumva akunda kuririmba ngo gusa mu ntangiro ntabwo byagiye bimworohera gukora ubuhanzi kuko bamwe bo mu muryango we bumvaga byari kumubangamira mu myigire ye.

Amaze gukura kuko yari abonye ko bidashobora kugira icyo byangiza mu buzima bwe, nk’uko yemeza ko ari impano ye yavuze ko yafashe umwanzuro wo gukomeza ubuhanzi.

Mu minsi iri imbere avuga ko atangira gutaramira ahantu hanyuranye agezaho abantu ibihangano bye bitandukanye.

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA MUDANDI FRANK


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...