AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhanzi Bahati witandukanyije na FDLR yakoze igitaramo cy’amateka ashimira RDF [AMAFOTO]

Umuhanzi Bahati witandukanyije na FDLR yakoze igitaramo cy’amateka ashimira RDF [AMAFOTO]
20-11-2019 saa 09:23' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2753 | Ibitekerezo

Hakizimana Bahati Jean Bosco ukoresha amazina y’ubuhanzi nka Pastor Bahati ukomoka mu karere ka Nyabihu witandukanyije n’umutwe wa FDLR yakoze igitaramo cy’amateka anashimira ingabo z’u Rwanda RDF n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange.

Umuhanzi Pastor Bahati yemeza ko iki gitaramo yagiteguye agamije kwizihiza imyaka 8 amaze avuye mu mashyamba yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,aho yari mu mutwe wa FDLR yamazemo imyaka 18.

Pastor Bahati usengera mu itorero rya ADEPR Paruwasi Gasiza mu karere ka Nyabihu ari naho yakoreye iki giterane nyuma yo kuririmbira abakunzi be n’abakirisito muri rusange ashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu n’ingabo za RDF.

Agira ati : “Twateguye iki gitaramo ku izina rya NDI UMUNYARWANDA,ikigamijwe ni ukwizihiza imyaka 8 maze ngarutse mu gihugu nkongerangahabwa amahirwe yo kuba umunynarwanda,byaramfashije kuko byankuye mu buzima bubi,kuri ubu meze neza kandi ndishimye cyane.”

Umuhanzi Pastor Bahati

Akomeza agira ati : “Ndishimira ibikorwa maze kugeraho ku mahirwe nagiye mpabwa n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu,muri iyi myaka naracuruje,nsonerwa imisoro mu gihe cy’imyaka 2 yose,nishyuriwe mituweri n’ibindi.”

Bimwe mu byo avuga yishimira amaze kugeraho abikesha ubuyobozi bwiza no gukora harimo inzu yemeza ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 30,ubucuruzi bw’imikati n’ibindi bitandukanye kandi ngo abayeho neza.

Umushumba w’itorero ADEPR paruwasi Gasiza Rev.Past Rwamakambiza Jean Claude ashima umuhate wa Bahati akemeza ko bazakomeza nabo kumushigikira mu bikorwa bye.

Agira ati : “Ndashimira Bahati ku kuba yarafashe umwanzuro wo kugaruka mu rwamubyaye hari nubwo iyo agumayo aba yarahasize ubuzima ariko ubu ameze neza hari n’ibyo yishimira amaze kugeraho abikesha ubuyobozi bwiza no kuba yarakuye amaboko mu mufuka agakora,hari byinshi byo kwishimira kandi natwe tuzakomeza kumushigikira.”

Umushumba w’itorero ADEPR paruwasi Gasiza Rev.Past Rwamakambiza Jean Claude

Bahati Jean Bosco akaba akora iki gitaramo buri mwaka mu rwego rwo kwizihiza igihe amaze yitandukanije n’umutwe wa FDLR anishimira ibyo amaze kugeraho birimo amazu ahenze na Boulangerie igaburira akarere kose imigati,igitaramo cyaherukaga akaba ari ari kumwe na Theo Bosebabireba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA