AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Iserukiramuco Ubumuntu Arts Festival rigiye kongera kubera mu Rwanda

 Iserukiramuco Ubumuntu Arts Festival rigiye kongera  kubera mu Rwanda
10-07-2019 saa 08:16' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 413 | Ibitekerezo

Iserukiramuco Ubumuntu Arts Festival rigiye kongera kubera mu Rwanda ku nshuro ya 5 rikazitabirwa n’abantu baturuka mu bihugu 16 byo hirya no hino ku isi .

Hope Azeda umwanditsi w’amakinamico akaba anategura iri serukiramuco avuga ko iri serukiramuco rifite umwihariko kuko rizibanda kuruhare rw’ubuhanzi mu gukuraho imipaka izitira abantu bakagumana urwango n’ivangura bitewe n’amateka igihugu cyanyuzemo.

Yagize ati “Ubu mu rubyiruko hari ibibazo byinshi by’ ihungabana no kudakomera mu mutwe izo nazo n’inkuta bo bafite biterwa kenshi n’ uko ababyeyi batabaganirije cyangwa babareze babatuka cyangwa ababyeyi ubwabo batabanye neza bagakura baratakaje ubumuntu izo nkuta ugomba kuzikuraho social media irimo gutera ibibazo mu rubyiruko".

Hope Azeda avuga ko ubuhanzi bushobora kubaka cyangwa bugasenya ibyubatse

Mu mikino izakinwa mu bitaramo bya Ubumuntu Arts Festival ngo hazaba hakubiyemo ibijyanye n’insanganyamatsiko igamije guhindura imyumvire ya bamwe, kubibazo bafite bitandukanye

Iri serukiramuco rizitabirwa n’abahanzi bavuye mu bihugu 16 ,rizatangira tariki 12-14 Nyakanga 2019 ahabera ibitaramo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Kwinjira ni Ubuntu kuri buri wese.

Iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rizabanzirizwa n’igitaramo ‘Ikaze Night Party’ kizaba tariki 11 Nyakanga 2019. Igitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) mu ihema Akagera Hall ahazwi nka Camp Kigali mu ihema Akagera Hall.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 15 000 Frw yifashishwa mu gutegura iserukiramuco ‘Ubumuntu’. ‘Ikaze Night Party’ nayo izabanzirizwa n’igitaramo ‘Spoken word Rwanda’ izaba tariki 10 Nyakanga 2019.

Aho bizabera ni Lavana Restaurant, kwinjira ni ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda. Iki gitaramo kizitabirwa n’abasizi barangajwe imbere n’umunyafurika y’Epfo, Lebogang Mashile.

Tariki ya 13 Nyakanga 2019 kandi hateganyijwe umugoroba w’ubuvanganzo uzaba urimo umwanditsi witwa Lola Shoneyin, uzabera ku Isomero Rusange rya Kigali (Kigali Public Library) aho kwinjira ari Ubuntu, guhera saa 5:30’ z’umugoroba.

Ubumuntu Arts Festival igiye kuba kunshuro ya 5 ikazitabirwa n’ibihugu 16 bivuye ku migabane itandukanye ku isi .

Liliane Mbabazi umuhanzi w’umunyarwandakazi ariko ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda azaririmba muri iri serukiramuco .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...