AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Seka Festival ya 2019 izamara icyumweru ,ibitaramo byo muri Bus n’ubuntu

Seka Festival ya 2019 izamara icyumweru ,ibitaramo byo muri Bus n’ubuntu
21-03-2019 saa 19:50' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 901 | Ibitekerezo

Seka Festival ya 2019 igarukanye udushya twinshi harimo ,ibitaramo bizabera mu modoka zitwara abagenzi ndetse n’abanyarwenya bakomeye muri Afurika .

Ni ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco ry’urwenya ritegurwa na Arthur Nkusi .

Seka Fest izitabirwa n’abanyarwenya bakomeye muri Afurika barimo Bright Okpocha [Basket Mouth] wo muri Nigeria, Eric Omondi wo muri Kenya, Salvador, Alex Muhangi, Teacher Mpamire bo muri Uganda n’abandi batandukanye bo mu Rwanda.

Ibi bitaramo byateguwe na Nkusi Arthur umaze kubaka izina mu gusetsa mu Rwanda

Izatangira ku wa 24 Werurwe isozwe ku wa 31 Werurwe 2019 ku cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 umunyarwenya umenyerewe mu Rwanda mu gusetsa mu Gifaransa akazafatanya n’abandi banyarwanda kizabera muri Kigali Cinema Center muri munzu ya KCT kwinjira ni 5000 frw .

Naho kuwambere tariki 25 Werurwe hazatangira ibitaramo bizabera mu ma Bus mu modoka ziva Kimironko zijya mu mujyi ,Kacyiru zijya mu mujyi ,Remera zijya mu mujyi ,Nyamirambo zijya mu mujyi ndetse na Kicukiro zijya mu mujyi kwinjira muri izi Bus igisabwa nukwishyura amafaranga y’urugendo gusa kuva saa yine kugeza saa cyenda ndetse n’umuhanzi nyarwanda uririmba .

Ku munsi wa mbere hazaba igitaramo cya Micheal Senganzi, aho azaba ari kumwe n’abandi banyarwanda, indi minsi itanu ikurikiyeho hazajya haba ibitaramo bizabera mu modoka zitwara abagenzi.

Basket Mouth umunyarwenya ukomoka muri Nigeria ugiye gutaramira Abanyarwanda ku nshuro yambere

Tariki 30 Werurwe 2019 hazaba igitaramo cyahariwe Alex Muhangi n’itsinda rye bakorana muri The Comedy Store, naho kuri 31 Werurwe hatarame Eric Omondi, Salvador na Basket Mouth.

Eric Omondi witabiriye Seka Fest y’umwaka ushize agiye kugaruka nubu yagarutse

Ibitaramo bibiri bizasoza Seka Festival ikizaba tariki 30 na tariki 31 bizabera mu ihema rinini riri ahabera imurikagurisha mpuzamahanga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali. Kwinjira ni ukuva ku mafaranga 5000 Frw kugera ku 20 000 Frw.

Ibitaramo byo muri Bus n’ubuntu igisabwa nukugura tike ya Bus


Gahunda yuko ibitaramo byo muri Bus bipanze ndetse naho bizajya bibera


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA