AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Safi Madiba yashyize hanze indirimbo iri kuri album ateganya kumurika umwaka utaha

Safi Madiba yashyize hanze indirimbo iri kuri album ateganya kumurika umwaka utaha
22-10-2020 saa 00:08' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 928 | Ibitekerezo

Umuhanzi Niyibikora Safi Madiba yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Sound’ avuga ko ari imwe mu zigize album ye ya mbere ateganya kumurikia mu mpera z’umwaka utaha wa 2021.

Safi Madiba kuri ubu usigaye utuye mu gihugu cya Canada yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘My Love’ yagiye hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho [amashusho yayo yafatiwe ndetse anatunganyirizwa muri Canada].

Kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze iyitwa ‘Sound’ itunganyijwe mu buryo bw’amajwi avuga ko amashusho yayo ari hafi.

Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko ari impano yahaye abakunzi be ariko kandi ikaba n’imwe mu zigize album ye ya mbere amaze imyaka itatu akoraho. Ni ukuvuga kuva yatangira gukora nk’umuhanzi ku giti cye.

Yakomeje agira ati “Video iraza vuba ariko ikindi ni uko ndi gukora kuri album yanjye ya mbere yitwa ‘Back To Live’ nyigeze kuri 75%, ngo nyishyire hanze mu mpera z’umwaka utaha wa 2021.”

Uyu muhanzi yavuze ko abakunzi b’umuziki we n’abanyarwanda muri rusange abararikiye igitaramo mu gihe icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus kizaba kirangiye.

Ati “Ndabakunda kandi album irenga kurangira, ikindi ndabasaba kwirinda muri ibi bihe bya COVID19 kugira ngo bazabivemo amahoro mbataramire.”

Umva indirimbo nshya ya Safi Madiba


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA