AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Safi Madiba wavuze ko ’2020’ izamusiga ari Umudepite yagize icyo abivugaho

Safi Madiba wavuze ko ’2020’ izamusiga ari Umudepite yagize icyo abivugaho
20-06-2018 saa 14:16' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6172 | Ibitekerezo

Umuhanzi Niyibikora Safi wari watangaje mu mpera z’umwaka ushize ko mu ateganya kuzaba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse icyo gihe yari yashimangiye ko 2020 izamusiga ari umudepite kuri ubu ngo siko biri ahubwo ngo aracyafite byinshi agomba kubanza gushyiramo imbaraga muri muzika ye.

Ni inkuru yavugishije abatari bake bamwe babifata nk’ugutebya abandi bahamya ko yari akomeje, Ubwo umuhanzi Niyibikora Safi bakunze kwita Madiba yabwiraga itangazamakuru ko afite gahunda kandi ihamye yo kuba umudepite gusa ntabwo yigeze atangaza byeruye niba koko aziyamamaza muri aya matora ateganyijwe muri Nzeri 2018.

Safi Madiba yari washimangiye ko ‘Vision 2020’ igomba kumusiga ari umudepite (Ubwo byari bivuze ko yagombaga kwiyamamaza muri uyu mwaka ndetse agatorwa kugira ngo icyo gihe azabe yicaye mu Nteko, dore ko nyuma y’aya matora andi azaba nyuma ya 2020).

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com Safi Madiba yavuze ko ibyo yavuze yari akomeje ariko iki ataricyo gihe kuko afite imishinga myinshi ijyanye na muzika ashaka kubanza gutunganya mbere yo kuba yategura ibijyanye no kuba intumwa ya rubanda.Safi Madiba ngo ntabwo aziyamamaza mu badepite ahubwo ari gukora kuri alubumu ye ’Back To Life’

Mu mishinga uyu muhanzi yavuze ko afite mu gihe cya vuba itamwemerera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko aka kanya, ngo harimo kuba ari gukora cyane kuri alubumu ye ya mbere igomba gusohoka mu kwezi kwa Werurwe 2019, mu gihe igitaramo cyo kuyimurika ku mugaragaro cyo azagikora mu mpera z’umwaka utaha.

Hari amakuru yizewe kandi agera ku kinyamakuru Ukwezi.com y’uko uyu muhanzi na bagenzi be babana muri The Mane bafite gahunda ya vuba yo gukora ibitaramo bizenguruka igihugu bagenda bataramira abanyarwanda hirya no hino.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA