AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rocky usobanura filime yavuze impamvu yiyise Kirabiranya [AMAFOTO]

Rocky usobanura filime yavuze impamvu yiyise Kirabiranya [AMAFOTO]
25-02-2019 saa 10:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 9000 | Ibitekerezo

Kirabiranya Rocky ni Umunyarwanda umaze kubaka izina cyane mu gusobanura filime azikura mu ndimi z’ amahanga azishyira mu Kinyarwanda. Nubwo asobanura yitwa Rocky Kirabiranya siyo mazina yahawe n’ ababyeyi ahubwo ngo kuri we izina ni nk’ ipeti bityo yongera izina ku mazina ye buri uko yumva avuye ku rwego runaka ageze ku rundi.

Abamwumva muri filime asobanura barabizi, ni Umunyarwanda ukunda kwitaka cyane , aho avuga ngo Ndi byose, Ndahumura, Ndi sheriff w’ umujyi wose, Sinikoraho n’ ibindi. Yabajijwe impamvu yivuga ibigwi cyane avuga ko abikomora mu muco nyarwanda.

Mukiganiro yigeze kugirana na televisiyo imwe mu zikorera mu Rwanda yavuze ko izina Ngombwa akunda no gukoresha asobanura ari rimwe mu mazina ari ku irangamuntu ye.

‘Kirabiranya’ ubusanzwe ni indwara y’ urutoki ariko ngo yaryiyise mu rwego rwo kwivuga ibigwi nk’ uko kera abagabo bateranira mu bitaramo bakivuga (bakabuga ibyivugo byabo).

Yagize ati “Kirabiranya reka tureke kubyita indwara y’ urutoki tubyite nk’ icyorezo. Kera hajyaga habaho akagoroba k’ abasore, abasaza , harimo n’ umwami bakivuga. Umwe akavuga ibyo yakoze, muri uko kwivuga umwe hari igihe yahagurukaga akavuga ngo njyewe Ndi icyago, Ndi icyorezo, nishe uyu ngira gutya na gutya. Abenshi bagarukaga ku kuvuga ngo ndi icyago ndi icyorezo ikintu kiza gikuraho”

Kirabiranya akomeza agira ati “Nanjye rero naje nibanda ku muco ntabwo ari ubwibone cyangwa kwiyita indwara y’ ibitoki, hari ushobora kubyumva kirabiranya yaramuciriye urutoki akababara ariko ni ukwivuga, ni umuco”

Rocy Kirabiranya yatangiye gusobanura filime mu mpera za 2015, avuga ko filime 5 za mbere yasobanuye zitasohotse ahubwo yicaraga akazumva we ubwe kugira ngo yumve icyo yakongeramo.

Mu kiganiro Kirabiranya yagiranye na televiziyo Rwanda dail ikorera kuri interinete yavuze ko gusobanura filime bisaba kuba umuntu ahora yihugura ngo niyo mpamvu abasobanuzi bamwe bamenyekana kurusha abandi.

Ngombwa(Rocky Kirabiranya) na Kamurari Junior uzwi nka Junior da Premier bigeze kubwira itangazamakuru ko abantu badakwiye kugira impugenge ku mwuga wabo wo gusobanura filime kuko mbere y’ uko basobanura filime babazanza kugirana amasezerano na banyirayo bakaba ubwo burenganzira.

Junior ati “Mu Rwanda ntabwo wamara imyaka 5 ukora ibintu bya magendu bataragufata”

Junior na Rocky Kirabiranya bavuga ko uyu mwuga wabo winjiza imisoro muri Leta y’ u Rwanda ndetse ko utunze abarenga 3000 mu Rwanda barimo abasobanuzi n’ abacuruza filime zisobanuye.

Amakuru yizewe agera k’ UKWEZI ni uko abasobanura filime mu Rwanda bafite ishyirahamwe bahuriramo riyoborwa na Junior yungirijwe na Rocky Kirabiranya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA