AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Producer wa Diamond Platnumz yanduye Coronavirus

Producer wa Diamond Platnumz yanduye Coronavirus
31-03-2020 saa 13:40' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 1116 | Ibitekerezo

Producer w’umuhanzi Diamond Platnumz, Iraju Hamisi Mjege uzwi nka Lizer Classic yasanzwemo Coronavirus nyuma y’uko umujyanama wa Diamond witwa Sallam SK nawe yanduyeiki cyorezo bikaba byaratumye uyu muhanzi nawe yishyira mu kato.

Umuhanzi Diamond wishyize mukato nyuma y’uko umujyanama we Sallam SK yanduye iyi virusi yasohoye amashusho avuga ko yasuwe n’umwe mu bagize inzego z’ubuzima anashishikariza abanya-Tanzania na buri muntu wese kuguma mu rugo muri ibi bihe isi yugarijwe n’iki cyorezo.

Diamond yahishuye ko na Producer Lizer Classic usanzwe umukorera mu nzu ifasha abahanzi ya WCB Wasafi yanduye bitewe nuko yakoranaga bya hafi na Sallam SK uherutse kwitangariza ko yanduye iyi ndwara.

Mu magambo akangurira abantu kuguma mu rugo yagize ati ”Urugero umuntu nka Classi Lizer yanduye Coronavirus ariko aragaragaza ibimenyetso byoroheje…ni gute umuntu yahangana n’iki cyorezo ntiyongere kwandura ukundi ?”

Yakomeje avuga ko umuntu ashobora kumara iminsi irenga 10 atari yagaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara akabigaragaza nyuma ari nayo mpamvu nawe yahisemo kwishyira mu kato nyuma yo kubona umuntu wa mbere wo muri Label ya WCB abereye umuyobozi yayanduye.

Producer Lizer Classic we ntacyo yari yatangaza ku bijyanye n’ubuzima bwe gusa bizwi ko akunda kuba hafi ya Sallam SK.

Muri Tanzania habarurwa abarwayi 19 ba Coronavirus, Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu ejo ikaba yaratangaje ko umwe yakize agasezererwa mugihe yahitanwe nayo muri iki gitondo.

Producer Lizer Classic wa Diamond yanduye Coronavirus

Diamond Platnumz ari mu kato nyuma y’uko umujyanama we Sallam SK nawe yanduye Coronavirus


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA