konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Producer Junior abaganga bafashe icyemezo cyo kumuca ukuboko

Producer Junior abaganga bafashe icyemezo cyo kumuca ukuboko
3-04-2019 saa 19:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3171 | Ibitekerezo

Junior Multisystem wakoze indirimbo zitandukanye ndetse uri mu ba producers bakomeye hano mu Rwanda ari kuvurirwa mu bitaro bya CHUK nyuma yo kugongwa n’ imodoka ubwo yarimo agenda n’ amaguru.

Tariki 30 Werurwe 2019, nibwo uyu musitari yari mu muhanda I Remera mu mujyi wa Kigali, maze imodoka ya gisirikare igonga iyari imbere yayo nayo igonga abanyamaguru barimo na Producer Junior Multisystem.

Kuva uwo munsi kugeza magingo aya ari kwitabwaho n’ abaganga bo mu bitaro bya CHUK ari nabo bafashe icyemezo cyo kumuca akaboko.
Umwe mubarwajije Producer Junior Multisystem yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ uko aka kaboko abaganga bakabaze, ntibigire icyo bitanga kuko kangiritse cyane.

Alex Muyoboke wari kumwe na Junior Multisystem umunsi impanuka iba, yavuze ko Junior yagize ikibazo gikomeye cyo kwangirika umugongo n’ ibindi bice birimo n’ ukuboko.

Umuhanzi Uncle Austin wari uherutse gukorerwa indirimbo na Junior Multisystem inkuru yo kumuca ukuboko yamubereye incamugongo.

Agira ati “Kubura ukuboko kwaduhaye byinshi birababaje. Ashyiraho utumenyetso two gusuka amarira”.

Ntabwo uyu munsi wo guca aka kaboko ngo katazangiza ibindi bice by’ umubiri uramenyekana ariko icyemezo cyo kugaca abaganga bamaze kugifata.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...