AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyuma ya Safi Madiba na Queen Cha, Marina niwe utahiwe afatanyije na Harmonize-The Mane

Nyuma ya Safi Madiba na Queen Cha, Marina niwe utahiwe afatanyije na Harmonize-The Mane
18-05-2018 saa 08:23' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2592 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’inzu itezimbere umuziki by’umwihariko uw’abanyarwanda ‘The Mane Music Label’ kuri ubu ireberera inyungu z’abahanzi Queen Cha, Safi Madiba ndetse na Marina, bwatangaje ko nyuma y’uko Queen Cha ashyize hanze indirimbo ye’ Winner’ ndetse na Safi Madiba akisunga Riderman bagakora iyitwa ‘Nisamehe’ kuri ubu ngo Marina nawe arashyira hanze iyo yakoranye n’icyamamare muri Tanzania, Harmonize

Niyibikora Safi bakunze kwita ‘Safi Madiba’ yisunze Riderman bakora indirimbo bise ‘Nisamehe’ bishatse kuvuga ugenekereje mu Kinyarwanda ‘Mbabarira’ ikubiyemo ubutumwa bwafasha gusaba imbabazi abahemukiye abakunzi babo by’umwihariko abacanye inyuma.

Iyi ndirimbo ya Safi Madiba na Riderman yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 17 Gicurasi 2018, ikaba yasohotse mu muryo bw’amajwi ariko nk’uko twabihamirijwe na Mupenda Ramadhan ngo amashusho y’iyi ndirimbo azajya hanze kuwa mbere w’icyumweru gitaha.

Badrama uyobora The Mane kandi yakomeje abwira Ukwezi.com ko kuri ubu indirimbo y’umuhanzikazi Marina yafatanyije na Harmonize yarangiye mu buryo bw’amajwi n’amashusho igisigaye ari ukuganira na WCB Wasafi ireberera inyungu za Harmonize bakaba bakumvika ku munsi nyawo wo gushyira hanze iyi ndirimbo ariko ngo ntabwo birenga icyumweru gitaha.

UMVA HANO INDIRIMBO YA SAFI MADIBA NA RIDERMAN


REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO QUEEN CHA AHERUTSE GUSHYIRA HANZE

REBA HANO INDIRIMBO SAFI MADIBA AHERUTSE GUSHYIRA HANZE


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA