AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

’Nishema kuba nzaririmbana na Kassav ,Papa na Mama bumvaga indirimbo zabo igihe bateretanaga’ - Christopher

’Nishema kuba nzaririmbana na Kassav ,Papa na Mama bumvaga indirimbo zabo igihe bateretanaga’ - Christopher
30-01-2020 saa 09:22' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 2113 | Ibitekerezo

Itsinda ry’abanyamuziki ryakunzwe mu myaka ya za 1980 rizwi nka Kassav rizataramira abanyakigali ku munsi w’abakundana (Valentine’s Day 2020)aho bazafatanya na Muneza Christophe uzwi ku izina rya Christopher .

Biragoye kubona umuntu wavutse mu myaka ya za 1980 utazi indirimbo za Kassav nka Ou la,La Medecina,Kole Sere n’izindi nyinshi ,iri tsinda ririmo kuzenguruka isi ry’izihiza imyaka 40 rimaze ribayeho .

Mu kiganiro n’abanyamakuru ,Arthur nation n na RG bafatanyije gutegura iki gitaramo batangaje impamvu batumiye Kassav ndetse n’impamvu bahisemo Christopher .

Bundandi Nice wari uhagarariye Arthur Nation yavuze ko basanzwe bategura ibitaramo bya Seka Live biba buri kwezi ariko bakaba bashaka gushimisha abanyarwanda ku munsi w’abakundana (Valentine’s Day 2020) .

Yagize ati ”Uyu mwaka dufite ibikorwa byinshi ariko by’umwihariko twateguriye abakundana igitaramo cy’umwihariko aho Kassav izataramira Abanyarwanda ,ndetse na Christopher ,ubu Kassav irimo kwizihiza imyaka 40 imaze ibayeho ndetse na Christopher azaba yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki twifuje kubahuriza mu gitaramo kimwe kandi bafite n’ibyo bahuje "

Kassav n’itisnda ryakanyujijeho biragoye kubona umuntu ukunda umuziki w’ururimi rw’igifaransa utazi Kassav

Ubusanzwe Christopher nawe yari asanzwe ategura ibitaramo ngaruka mwaka ku munsi w’abakundana ,yavuze ko yishimiye kuzataramana na Kassav igihe azaba yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki .

Yagize ati "N’ibintu bishimishije gukorana igitaramo na Kassav ,ubu noneho no murugo baremeye mbere bajyaga bapinga ,bakundaga Makanyaga ngira amahirwe nkorana indirimbo nawe ariko nabwo ntibemeye neza, papa yajyaga anyumvisha indirimbo za Kassav akambwira ko yazumvishe we na Mama igihe bateretanaga ,none ubu tugiye gukorana igitaramo ubu baremeye ".

Christopher asanzwe ategura ibitaramo ku munsi w’abakundana ariko uyu mwaka azafatanya na Kassav mu gushimisha abakundana

Christopher akomeza avuga ko mu myaka 10 amaze mu muziki y’igiyemo byinshi kuko yatangiye umuziki afite imyaka 16 gusa .

Itsinda rya kassav rigizwe n’abaririmbyi 9 aribo Jocelyne Béroard, Jacob Desvarieux, Jean-Philippe Marthély, Patrick St. Eloi, Jean-Claude Naimro, Claude Vamur and Georges Décimus .

Bakora umuziki wa live ndetse banacuranga,iki gitaramo kizaba tariki 14 Gashyantare 2020 kuri Kigali Convention Center kwinjira muri iki gitaramo ni 10,000 Frw ahasanzwe ndetse no muri Vip 20,000 Frw ndetse na 30,000 Frw ,amatike yatangiye kugurishwa kuri www.rgtickets.com .

Indirimbo ya Kassav

https://www.youtube.com/watch?v=PoI...


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...