AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ndandambara wamenyekanye mu matora ya Perezida w’ u Rwanda agiye gukorera indirimbo muri Nigeria

Ndandambara wamenyekanye mu matora ya Perezida w’ u Rwanda agiye gukorera indirimbo muri Nigeria
23-11-2019 saa 13:08' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4463 | Ibitekerezo

Umuhanzi nyarwanda Ndandambara uririmba mu rurimi shami rw’ Ikinyarwanda (Ikigoyi) agiye kwerekeza mu gihugu cya Nigeria gukorana indirimbo n’ umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihugu.

Nsabimana Leonard wamenyekanye nka ‘Ndandambara’ kubera indirimbo ‘Ndandambara yandera ubwoba’ yakoreshejwe mu kwamamaza Paul Kagame mu matora aheruka y’ umukuru w’ igihugu biteganyijwe ko muri Mutarama 2020 aribwo azurira indege akajya I Lagos.

Uyu musore yatangarije UKWEZI ko azaba ajyanywe no guhura na manager we Truth Doctor no gukorana nawe indirimbo.

Truth Doctor ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu gihugu cya Nigeria dore ko ariho uyu muhanzi akomoka nubwo ubusanzwe akorera umuziki muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Truth Doctor na Ndandambara Ikospeed batangiye kumenyana muri 2017 ari nabwo habaye amatora ya Perezida w’ u Rwanda.

Ndandambara arizeza abafana be ko indirimbo agiye gukorera muri Nigeria izaba indirimbo ikomeye izatuma umuziki we ugera ku rundi rwego.

Agira ati “Kuba ngiye gukorera indirimbo muri Nigeria abafana banjye bitegure indirimbo ikomeye. Igihe iyo ndirimbo izasohokera nibayumva nibwo bazamenya muzika nshaka gukora iyo ariyo”.

Iyi ndirimbo izaba irimo Icyongereza, Igiswahili n’ Ikigoyi. Ndandambara Ikospeed ubusanzwe afite izindi Ndirimbo zirimbo ‘Nduma(Ntuma), Ndandambara yandera ubwoba(Ntantambara yantera ubwoba) n’ iyitwa ‘Yaravuze’.

Ndandambara Ikospeed akomoka mu karere ka Rubavu mu Ntara y’ Iburengerazuba, ahatuye abaturage benshi bakoresha ururimi rw’ Ikigoyi.

Truth Doctor niwe uzishyura ibikenewe byose ngo iyi ndirimbo ye na Ndandambara ikorwe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...