AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mwiseneza Josiane hari abamufana ku buryo atabaye Miss Rwanda 2019 bashobora kurira

Mwiseneza Josiane hari abamufana ku buryo atabaye Miss Rwanda 2019 bashobora kurira
3-01-2019 saa 18:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4824 | Ibitekerezo

Umukobwa witwa Mwiseneza Josiane umwe mu bakobwa 37 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda 2019 yagaragarijwe urukundo rudasanzwe n’ abakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko hatabayeho uburiganya yaba nyampinga w’ u Rwanda.

Mu bitekerezo by’ abakoresha imbuga nkoranyambaga by’ umwihariko Whatsapp na Facebook bashigikiye Mwiseneza Josiane winjiye muri Miss Rwanda 2019 ahagarariye Intara y’ Iburengerazuba bavuga ko ari umukobwa wigiriye icyizere, w’ umuhanga ndetse ko atigeze yisiga amavuta ahindura ibara ry’ uruhu.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda hasize iminsi ine batangije uburyo bwo gutora uwo umuntu aha amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019. Kugeza ubu Mwiseneza Josiane akomeje kwanikira abo bahanganye. Kuri Instagram ifoto ya Mwiseneza Josiane igize Likes ibihumbi 22 n’ ibitekerezo birenga 1900 mu gihe umugwa mu ntege Umutoni Deborah ifoto ye igize likes ibihumbi 16 na 900 n’ ibitekerezo 198.

Kuri Facebook Mwiseneza Josiane ifoto ye imaze kugera kuri Likes 7 300 n’ ibitekerezo 1500 mu gihe Umutoni Deborah wa kabiri iye igize Likes 796 n’ ibitekerezo 140.

Ibi ni bimwe mu bitekerezo birenga ibihumbi 3 bimaze gutangwa ku ifoto ya Mwiseneza Josiane

Ku wa Gatandatu nibwo abashinzwe gutegura Miss Rwanda bazakora irindi jonjora bagahitamo abakomba 20 bajyanwa mu mwiherero, uzageza kuri uwo munsi akunzwe cyane ku mbugankora nyambaga bizaba bihagije kugira ngo age mu bakomeza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA