AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Miss Meghan azahatana n’ abakobwa 130 muri Miss World

Miss Meghan azahatana n’ abakobwa 130 muri Miss World
3-05-2019 saa 14:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1552 | Ibitekerezo

Nyampinga w’ u Rwanda 2019, Nimwiza Meghan niwe uzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya nyampinga w’ isi ya 2019 azabera mu mujyi wa Bangkok.

Miss Meghan aritegura kwerekeza mu gihugu cya Thailande ahazabera amarushanwa yo gutora nyampinga w’ Isi uzasimbura Miss world Vannessa Ponce de Leon watowe mu mpera z’ umwaka ushize.

Abategura Miss world batangaje ko uyu mwaka iri rushanwa rizitabirwa n’ abakobwa 130 baturunde imihanda yose yose.

Nyampinga w’ Isi wa 2019 azamenyekana tariki 7 Ukuboza 2019, naho irushanwa rizaba ryaratangiye tariki mu Ugushyingo kuko abakobwa bagomba kuba bagezeyo tariki 9 Ugushyingo 2019.

Irushanwa rya Nyampinga w’ isi si ubwa mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa gusa nta Munyarwandakazi urambikwa iri kamba ry’ umukobwa uhinga abandi mu bwiza ku Isi.

Vannessa Ponce wambitswe ikamba rya nyampinga w’ Isi mu mwaka ushize ni umukobwa w’ umunya –Mexique afite imyaka 27, na 1,74m. Niwe mukobwa wa mbere wo muri iki gihugu cye watsindiye iri kamba.

Miss World ni irushanwa rikuze cyane kuko ryatangijwe na Eric Morley mu 1951. Eric yitabye Imana muri 2000 umugore Julia Morley we akomeza inshingano zatangijwe n’ umugabo we ubu ari mu itsinda ritegura iri rushanwa.

Irushanwa rya nyampinga w’ Isi 2018 ryabereye mu Bushinwa , iry’ uyu mwaka rizabera mu gihugu cya Thailande.

Vannessa Ponce Miss World 2018


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA