AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Miss Josiane mu kanama katoye ‘Miss Bright INES’ : ntibyaherukaga [AMAFOTO]

Miss Josiane mu kanama katoye ‘Miss Bright INES’ : ntibyaherukaga [AMAFOTO]
4-04-2019 saa 13:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8860 | Ibitekerezo

Nyampinga w’ u Rwanda wakunze 2019, Miss Mwiseneza Josiane ni umwe mu bari bagize akanama nkemurampaka katoye Umutoni Adeline nyampinga wa INES Ruhengeli.

Iri tora ryabereye mu karere ka Musanze tariki 3 Mata 2019. Abakobwa bitabiriye iri rushanwa ni 13.

Miss Umutoni Adeline niwe wabaye nyampinga w’ iri shuri rikuru uhiga abandi ubwenge, ubwiza n’ umuco naho umurundikazi Gateka Filly aba igisonga cya mbere, Muhongerwa Nyiranyamibwa Paradis Benigne yegukana ikamba ry’ igisonga cya kabiri cya Miss Bright INES Ruhengeri 2019.

Miss Adeline yahembwe ibihumbi 150 na Laptop nshya, igisonga cya mbere gihabwa ibihumbi 100 na Laptop naho icya kabiri gihembwa ibihumbi 50 na Laptop. Aba bose ariko bagenerwa ibindi bihembo n’ abaterankunga b’ irushanwa.

Iri shuri rya INES Ruhengeri ryaherukaga gutora Miss mu mwaka wa 2016 hatorwa Miss Netete Liliane wari umaranye imyaka itatu ikamba rya Miss Ines Ruhengeri.

Ni ubwa mbere hatowe Nyampinga uhiga abandi ubwenge muri iyi kaminuza, ibintu umuyobozi wayo yemeje ko bigiye kujya biba buri mwaka.

Miss Mwiseneza Josiane yashimye ubuyobozi bwa INES Ruhengeli bwamugiriye icyizere bukamutumira

Umuyobozi w’ iri shuri rikuru yavuze ko igikorwa cyo gutora Miss waryo bigiye kuba Ngarukamwaka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA