AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Mico The Best ahatanye n’abahanzi bakomeye muri Afurika mu bihembo bya BAE Awards

Mico The Best ahatanye n’abahanzi bakomeye muri Afurika mu bihembo bya BAE Awards
25-07-2019 saa 20:17' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 523 | Ibitekerezo

Umuhanzi uri mu bamaze guhamya ibigwi mu Rwanda, Mico The Best ari ku rutonde rw’’ibyamamare muri Afurika biri guhatanira ibihembo bya Nigerian Music Awards, bizwi ku izina rya Brave African Entertainers [BAE Awards 2019].

Mico The Best ukunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa Twembi aherutse gushyira hanze ahatanye mu cbyiciro bitatu birimo icy’umuhanzi mwiza muri Afurika, indirimbo Nyafurika y’umwaka, ndetse n’indirimbo ihuriweho.

Indirimbo ‘Sinakwibagiwe’, ari kumwe na Diamond Platnumz niyo iri mu zihatanira igihembo cy’indirimbo ihuriweho [Collaboration of the Year].

Mico The Best ari mu bahatanira ibihembo bya BAE Awards

Ubusanzwe ibihembo bya BAE AWARDS bitangwa hagamijwe gushimira umuntu ku giti cye, ibigo ikomeye n’abandi bafite ibikorwa bifitiye akamaro Abanyafurika muri rusange.

Uhujimfura Jean Claude ushinzwe ibikorwa muri KIKAC Music ifite mu nshingano kureberera inyungu za Mico The Best mu bya muzika yabwiye UKWEZI ko bizeye kwegukana iki gihembo.

Yagize ati “Mico The Best arakunzwe muri iyi minsi kandi kuba twarashyizwe ku rutonde rw’abahatana nta kindi bivuze ni uko batubonye kandi tuzakizana mu Rwanda kiriya gihembo.”

Kanda hano utore umuhanzi Mico The Best

Gutora abahanzi n’ibindi byamamare bihatanye mu bihembo bya BAE Awards byatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga, gusa abategura ibi bitaramo ntibaratangaza igihe bizarangirira.

Reba hano video y’indirimbo nshya ya Mico The Best :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA