AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Meddy n’inkumi bakundana bari mu munyenga w’urukuno I Mexique - Amafoto

Meddy n’inkumi bakundana  bari mu munyenga w’urukuno I Mexique - Amafoto
3-05-2018 saa 18:49' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 11680 | Ibitekerezo

Ngabo Medard wamenyekanye ku izina rya ’Meddy’ umuhanzi nyarwanda ukorera ibikobwa bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagaragaye mu mafoto ari mu munyenga w’urukundo aho ari mu biruhuko mu gihugu cya Mexique aho yari kumwe n’inkumi bahararanye muri iyi minsi bivugwa ko ariwe mukunzi we kugeza ubu.

Uyu muhanzi w’igikundiro by’umwihariko akaba akundwa n’abakobwa kubw’indirimbo ze zikunze kwibanda ku rukundo. Kuri nubu amaze imyaka igera ku munani yibera muri Amerika ari naho akorera ibikorwa bya muzika.

Uyu musore amaze igihe aca amarenga y’urukundo ruri hagati ye n’umukobwa wo muri Ethiopie witwa Mehfira wanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye yitwa Ntawamusimbura. Gusa ku ruhande rw’uyu muhanzi we yagiye akunda gutangaza ko uyu mukobwa ari inshuti zisanzwe nta mubano wihariye bafitanye.

Mu mafoto yashyizwe ahagaragara n’aba bombi (Meddy na Mehfira) ubwo bari bibereye mu munyenga w’urukundo bari mu biruhuko muri Mexique n’ubwo nta byinshi bombi batangaje kuri aya mafoto gusa aba bakurikira bakomeje kugenda bagaragaza ko bishimiye umubano wabo.
Inkumi bivugwa ko iri mu rukundo n’umuhazi Meddy
Amafoto bagiye bashyira ku nkoranyambaga zabo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA