AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Madonna yavuze uko yasambanyijwe n’ umuherwe atabishaka

Madonna yavuze uko yasambanyijwe n’ umuherwe atabishaka
7-06-2019 saa 13:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2671 | Ibitekerezo

Icyamamare muri muzika na cinema Madonna arashinja Harvey Weinstein umushoramari ukomeye muri cinema kumusambanya yitwaje ububasha bwe ariko we atabishaka

Umwaka ushize Hollywood yaravuzwe cyane kubera ibirego byo gusambanya abagore n’abakobwa batabishaka kwa Weinstein uzwi cyane muri uru ruganda, ibirego we yahakanye yivuye inyuma.

Madonna yabwiye The New York Times ko Weinstein yarenze imbibi ubwo bariho bakorana amashusho mbarankuru bise ’Truth or Dare’ mu 1991.
Weinstein ahakana ibyo Madonna avuga akavuga ko uyu mugore ahubwo yafashe nabi umubano bari bafitanye.

Madonna we avuga ko Weinstein yamusabye ngo basambane mu gihe bariho bakorana.
Yagize ati "Yari afite umugore icyo gihe, bityo ntabwo rwose nabishakaga".

Truth or Dare bakoranaga yaje gusohorwa na kompanyi ya Weinstein, iyi yaje guhomba umwaka ushize nyuma y’uko inamwirukanye mu mwaka wa 2017.

Madona ati: "Nari mbizi ko ibyo abikora n’abandi bagore nari nzi muri uyu murimo. Twese twari nk’abategetswe kubikora kuko twari tuzi imbaraga ze, ko ari umuntu ukomeye, ko filimi ze zikundwa kandi buri wese akeneye gukorana nawe, wagomba gushyira ku munzani".

Mu butumwa yoherereje BBC, Weinstein yahakanye ibi Madonna yamuvuzeho.

Avuga ko Madonna ari umuntu ubusanzwe wigenga bitangaje kubona akora ibyo abandi bamaze iminsi bakora ko ibi avuga ntaho bihuriye n’umubano bari bafitanye.

Yagize ati: "Sinasobanura uko namwiyumvagamo. Byari bikomeye kandi bishingiye ku kwishima. Yari umuntu nifurizaga ibyiza.

Buri wese umuzi icyo agihe azi ko Madonna yari azi kwisobanura, gushimisha abantu no gukunda abantu, ariko niba kujya mu kigare abandi barimo bimufasha gucuruza, fungura radiyo".

Mu kwezi gushize hatangajwe amakuru ko Weinstein yabashije kumvikana na bamwe mu bagore bamushinja kubasambanya nta bushake.

Abanyamategeko bavuga ko ibyari bigiye kuba urubanza babyumvikanyeho, abamuregaga bakishyurwa amafaranga agera kuri miliyoni 44 z’amadorari.

Uyu mugabo ariko aracyakurikiranywe ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu n’ibindi byaha bisanzwe birimo ibyo ashinjwa n’umukinnyi wa cinema umugore Ashley Judd.

Madonna avuga ko yumvise aruhutse ubwo inkiko zinjiraga mu biregwa uyu mugabo.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...