AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga yashyize hanze indirimbo ya mbere kuri alubumu ya Kane

Korali Ukuboko kw’Iburyo ya ADEPR Gatenga yashyize hanze indirimbo ya mbere kuri alubumu ya Kane
31-08-2020 saa 15:10' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1729 | Ibitekerezo

Korali Ukuboko kw’Iburyo ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri Paruwasi ya ADEPR Gatenga, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Hashimwe Yesu’’ iba iya kabiri mu zizaba zigize alubumu yabo ya kane.

Indirimbo ‘Hashimwe Yesu’ yagiye hanze ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho ku wa 28 Kanama 2020, ikaba inafite umwihariko wo kuba icurangitse mu buryo buzwi nka ‘Classic Music’.

Ni imwe mu zafatiwe [mu buryo bwa live haba amajwi n’amashusho], mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyabereye muri Dove Hotel ku Gisozi ku wa 1 Ukuboza 2019, Korali Ukuboko kw’Iburyo yamurikiyemo album yayo ya gatatu yise ‘‘Ikidendezi’’.

Injyana ya ‘Classic’ ntabwo yari imenyerewe muri ADEPR cyane ko ikunze gukoreshwa muri korali zo muri Kiliziya Gatolika.

Reba hano indirimbo nshya ya Korali Ukuboko kw’Iburyo

Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo bugaruka ku mashimwe yo gusingiza Yesu wacunguye itorero akarikura mu mubare w’abarimbuka. Igaruka kandi ku buryo Umukiza yiyegereje abantu ubwo yemeraga gusiga ubwiza yari afite mu Ijuru akamanuka mu Isi gucungura abantu.

Perezida wa Korali Ukuboko kw’Iburyo, Kwizera Seth, yabwiye UKWEZI ko abantu bari basanzwe babamenyereye mu ndirimbo zihuta n’iyitwa ‘Ikidendezi, Kuro, Ibyiringiro by’ubizima n’izindi ariko kuri ubu bahisemo gukora indirimbo mu njyana ya classic mu kwegera abakunzi benshi b’ibihangano bihimbaza Imana.

Kwizera avuga kandi ko iyi ari indirimbo ya mbere bashyize hanze mu zizaba zigize alubumu ya kane bateganya kurangiza gukora mu mwaka utaha.

Ati “Ni indirimbo ya mbere mu zizaba ziri kuri alubumu yacu, dufite gahunda yo gukora izindi nyinshi kuko nibura buri kwezi tuzajya dushyira hanze indirimbo zaba iziri kuri alubumu ya gatatu ndetse n’izo kuri alubumu ya kane.”

Kwizera avuga ko mu kuyitegura byabagoye cyane ko babanje kuyitegura nyuma bakaza no kwifashisha umutoza Mubogora Désiré, umwe mu babigize umwuga ubimenyereye mu Rwanda.

Uyu mutoza wize umuziki mu Ishuri ryo ku Nyundo akaba anaririmba muri True Promises ni we uri gufasha iyi korali muri iyi minsi mu guhanga ibihangano bishya kandi bifite ubuhanga budasanzwe ; abifatanya n’abandi batoza isanganywe b’abahanga nka Aimable, Ndagiro na Claudine (Koko).

Indirimbo zagifatiwemo ziri gutunganywa mu buryo bw’amajwi na Producer Bob naho amashusho akanononsorwa na Producer Fleury.

Korali Ukuboko kw’Iburyo ni imwe mu zikomeye mu muziki waririmbiwe Imana mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Yatangiye umurimo w’ivugabutumwa ry’indirimbo mu 1989 ari iy’Abana b’Ishuri ryo ku Cyumweru.

Mu 1998 yatangiye kwihimbira indirimbo, inahabwa izina n’ubuyobozi bw’Itorero rya ADEPR Gatenga yitwa Ukuboko kw’Iburyo (rifite igisobanuro muri Zaburi 118:15-17).

Korali Ukuboko kw’Iburyo igizwe n’abaririmbyi basaga 120 n’itsinda ry’inshuti zayo rihuriwemo n’abantu barenga 5000 babarizwa mu bihugu bitandukanye.

Reba hano indirimbo nshya ya Korali Ukuboko kw’Iburyo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA