AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Knowless avuga ko adafite ubwoba bwo kwitaba RIB

Knowless avuga ko adafite ubwoba bwo kwitaba RIB
15-06-2021 saa 17:18' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2365 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Butera Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless, aratangaza ko umuntu umushinja ubwambuzi bwa Miliyoni 1,3 Frw atamuzi kandi ko yiteguye kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu gihe rwaba rumuhamagaje.

Uyu munsi hacicikanye amakuru avuga ko uyu muhanzikazi yambuye miliyoni 1,3 Frw uwitwa Munezero Rosette.

Inyandiko itanga ikirego igaragaza ko uyu Munezero Rosette yambuwe na Knowless Butera ariya mafaranga mu byerekeye ikimina cyo kugurizanya ikitwa Pyramid Schene.

Munezero yanditse agira ati “Mu by’ukuri ndarega Butera Knowless. Icyo gihe ntanga amafaranga 1 350 000 Frw ni we wari ugezweho gufata, birangiye birapfa, abandi bari kumwe bansubije amafaranga ariko we ntiyigeze anashaka ko twumvikana.”

Butera Knowless yagize icyo avuga kuri ibi ashinjwa, akaba yatangaje ko uriya umushinja kumwambura atamuzi ndetse ko amazina ye ari ubwa mbere ayumvise.

Ati “Ikindi yavuze ko yampaye amafaranga nkanga kuyamusubiza ubwo niba yaratanze ikirego, yatanze n’ibimenyetso.”

Knowless uheruka kumurika Album ye nshya, avuga ko yiteguye kwitaba RIB “kugira ngo numve ibyo bintu ibyo ari ari byo nanjye nsobanukirwe. Nanjye nkeneye kugira amakuru arambuye ku kirego.”

Uyu muhanzikazi ufatwa nk’aho ari we wa mbere mu b’igitsinagore baririmba indirimbo za vuba mu Rwanda, avuga ko asanzwe azi buriya buryo bwo guhererekanya amafaranga buzwi nka Pyramid Scheme ariko ko abwumva ku mbuga nkoranyambuga gusa atarabwitabira.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA