AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Jinja : Ibirori bya MTN byiswe iby’ubusambanyi n’ubutinganyi byahagaritswe biteza impaka

Jinja : Ibirori bya MTN byiswe iby’ubusambanyi n’ubutinganyi byahagaritswe biteza impaka
5-09-2018 saa 06:42' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8239 | Ibitekerezo

Minisitiri ushinzwe imyitwarire no kwimakaza ubunyangamugayo mu gihugu cya Uganda, Simon Lokodo, yahagaritse ibirori bikomeye by’iserukiramuco rya muzika n’ubugeni bisanzwe biba buri mwaka, avuga ko ibikorerwa muri ibi birori ari ubusambanyi bukorwa byeruye, hakazamo n’ubutinganyi ndetse n’ibindi byinshi by’urukozasoni. Guhagarikwa kw’ibi birori byatewe inkunga na MTN byateje impagarara haba mu bayobozi ndetse no mu baturage batandukanye ba Uganda no mu karere cyane ko n’Abanyarwanda batari bacye bari mu bazabyitabira.

Minisitiri Simon Lokodo yavuze ko Guverinoma ya Uganda yamenye amakuru ko muri ibi birori habamo ubusambanyi bweruye, hakabamo urusaku ndengakamere ndetse ibikorwa by’ubutinganyi bijyanye no kuryamana kw’abahuje ibitsina nabyo bikaba bihabwa intebe cyane muri ibi birori bizwi ku izina rya "MTN Nyege Nyege" byari biteganyijwe kuva tariki 6 kugeza tariki 9 z’uku kwezi kwa Nzeri 2018, mu mujyi wa Jinja uri mu burasirazuba bwa Uganda.

Minisitiri Lokodo ati : "Ibi bintu bibi byitwa MTN Nyege Nyege ntabwo uyu mwaka bizaba. Twamaze kumenya igihombo bizateza ariko tugomba gusigasira isura y’iki gihugu ntidutume ibi birori biba. Ntitugomba gutuma abanyamahanga baza muri Uganda bazanywe n’ubusambanyi, niba uzanzwe n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina n’ubutinganyi nushaka wigumireyo. MTN Nyege Nyege ntizemerwa, ntabwo rwose izaba. Nashakaga ko n’umwaka ushize bitaba ariko banciye mu rihumye. Ibi birori biba birimo inzoga n’umuziki, ariko haba harimo n’ibiyobyabwenge n’ibindi byangiza bitemewe muri iki gihugu. Haba harimo kwambara ubusa ndetse ubusambanyi bukorwa igihe cyose, ni ubusambanyi bweruye."

Uyu muyobozi avuga ko n’izina ry’ibi birori ubwaryo, ngo risobanura imibonano mpuzabitsina bityo bikaba bikangurira abantu bo muri Uganda no hirya no hino ku isi kuza mu bikorwa by’urukozasoni. Yavuze ko ibikorerwa muri ibi birori ari uburyo bwo kuramya satani kandi ashimangira ko yamaze kwandikira Polisi ya Uganda ayisaba kubihagarika.

Byateje impagarara no kutumvikana mu bayobozi

Ibi birori byari biteganyijwe ko bizahuriramo abanyamuziki n’abahanzi basaga 300 bo mu bihugu birenga 30 byo hirya no hino ku isi, ihagarikwa ryabyo ryateje impagarara muri Uganda, habaho kutumvikana kw’abayobozi, impaka no kwijujuta kw’abaturage.

Nyuma y’uko Minisitiri Simon Lokodo atangaje ibi mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi w’Ikigo gishinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Uganda, Ofwono Opondo, yahise atangaza abinyujije kuri twitter ko ibi birori nta kizabibuza kuba, anashimangira ko hari undi muyobozi wahamije ko ntacyabihagarika.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Ofwono Opondo yavuze ko Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu, Gen Jeje Odongo, yavuze ko abategura ibi birori bagomba gukomeza imyiteguro yabo. Yagize ati : "Maze kuvugana na Minisitiri w’ibikorwa by’imbere mu gihugu, Gen Jeje Odongo, ahamije ko abategura Nyege Nyege bakomeza imyiteguro yabo. "

Ofwono Opondo ariko yongeye kubigarukaho avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu hateganyijwe inama iza kuyoborwa na Gen Jeje Odongo, ikaza gukuraho urujijo ku migendekere y’ibi birori biteganyijwe ko biramutse bibaye byatangira kuri uyu wa Kane bikazasozwa ku Cyumweru.

Aya mafoto ni ayo mu birori nk’ibi byabaye mu myaka yatambutse


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA