AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Jay Polly wicuza ko yakubise umugore we ngo muri cya gitaramo ntiyari yasinze

Jay Polly wicuza ko yakubise umugore we ngo muri cya gitaramo ntiyari yasinze
5-01-2019 saa 23:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3634 | Ibitekerezo

Umuraperi Tuyishimire Josua Jay Polly uherutse kuva muri gereza yatanze ikiganiro kirambuye asobanura byinshi ku ifungwa rye agaragaza gahunda afite mu muziki anahishura ko iminsi 3 mbere y’ uko asohoka gereza yayimaze adasinzira.

Tariki ya 1 Mutarama 2019 nibwo Jay Polly yavuye muri gereza, uwo munsi hari hateguwe igitaramo cyo ku mwakira. Jay yavuze ko atari kuri gahunda y’ abagombaga kuririmba muri iki kigataramo atariho, ashimira abagiteguye ariko ahakana amakuru y’ uko yakuwe ku rubyiniro kubera gusinda.

Aha niho byavuzwe ko yari yasinze ariko yavuze ko byari umunaniro

Mu kiganiro yahaye Radiyo Rwanda yavuze ko yavuye muri gereza amaze iminsi itatu adasinzira kubera ko kutiyumvisha ko agiye gusohoka, ngo yasohotse ananiwe, ageze hanze agasanga umugore we n’ umwana baje kumwakira, inshuti n’ abavandimwe bakomeza kuba kumwe nawe mu byishimo bya bunani ntiyabona umwanya wo kuruhuka.

Nubwo avuga ko atari yasinze yemera ko yari yasomye ku nzoga. Ati “Mu kuhagera abafana bari benshi, buri wese yashakaga kumpa ku gatama kuko bari baziko maze amezi 5, ntakoraho bambwira ngo musaza wenda usomeho rimwe. Ndagira ngo nakumenyeshe ko kuri Henes bampaye nanyweyeho uturahuri tubiri aka gatatu nagiye kukanywaho numva rwose ndananiwe pe”

Jay Polly muri iki gitaramo cyo kumwakira ngo baramwinginze ngo age kuririmba abanza kubyanga bigeze aho yibuka ko ari umusaza ajyayo.

Uyu muraperi ngo aricuza kuba yarakubise umugore we Sharifa akamukura amenyo abiri, ngo arifuza ko ibyabaye kuri we bitazagira undi bibaho.

Ati “Ndicura ibyabaye mu mezi atanu ashize, ndifuza ko nta n’ undi byabaho. Kuri njye by’ umwihariko ntabwo byakongera kuba kuko ndi umugabo”

Uyu mugabo wamamaye muri Taff Gang no mu ndirimbo zitandukanye zirimo n’ ‘Akanyarirajisho’ avuga ko ari ubwa mbere yari akoze icyaha gituma ajya muri gereza.

Ngo ageze muri gereza abagororwa barahuruye baza kureba Jay Polly uwo ariwe. Abahuruye ngo harimo abafana be n’ abaje gushungera, gusa ngo uko bamwakire byatumye ahindura imyumvire yari afite y’ uko abagororwa ari abantu babi ayihindura.

Yagize ati “Jyayo numvaga ari abagome abantu bakoze ibyaha n’ iki ariko nkimara kwinjira, ukuntu banyakiriye, abashaka kunkoraho securite ikabakumira mpita numva ko atari abagome ahubwo ari igihugu gitandukanye n’ icyo nabagamo”

Yakomeje agira ati “Narasenze mvuga nti mana umpe kwakira ibi bintu ibyo ntabasha guhindura uzampe kubyakira”

Jay Polly yiseguye ku bamubonye mu gitaramo afite intege nke avuga ko atitwaye neza ariko atariko ateye cyane ko avuga ko ari ubwa mbere ibintu nka biriya byari bimubayeho.

Uyu muraperi mu minsi iri imbere azamurika album y’ indirimbo ziganjemo iz’ urukundo ndetse ari no kunonosora igitabo yanditse kivuga ku rukundo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA