AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Irebere Uburanga bwa Uwicyeza Pamella uri mu bahataniye Miss Rwanda 2019 –Amafoto

Irebere Uburanga bwa Uwicyeza Pamella uri mu bahataniye Miss Rwanda 2019 –Amafoto
16-01-2019 saa 19:43' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 13142 | Ibitekerezo

Irushanwa ryo gutoranya umukobwa uzambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019 riragenda rigera mu mahina, aho abakobwa 20 bahatanye bagifite amahirwe angina, ariko buri wese akaba yiyumvamo kuzaryegukana. Uwicyeza Pamella ni umwe mu bahatanye ufite uburanga buhebuje udasiba kugaragaza ko ariwe uzegukana iri kamba.

Kugeza ubu aba bakobwa uko ari 20 bari ku munsi wa gatatu bari mu mwiherero (boot camp) i Nyamata, bari kwigishwa amasomo atandukanye yiganjemo amateka y’igihugu, indangagaciro n’umuco nyarwanda.

Aba bakobwa kandi bazindukira muri siporo buri munsi mu gitondo mbere yo gukomeza izindi gahunda ziba ziteganyijwe.

Uwicyeza Pamella uri mu bakobwa bahataniye iri kamba, ahagarariye intara y’Amajyepfo muri iri rushanwa, akaba afite imyaka 19 n’uburebure bwa metero 1 na 71 agapima ibiro 68.

Yarangije amashuri yisumbuye 2018 akaba ari umwana wa kabiri mu muryango w’abana batatu.

Uyu mukobwa ufite uburanga buhebuje, yakunze kumvikana ashimangira ko yizeye adashidikanya ko azegukana ikamba ry’uyu mwaka.

Uwicyeza Pamella yagaragaje ko afite umushinga wo kurwanya inda ziterwa abana b’abangavu, ndetse we ngo akaba azawukora binyuze mu ikoranabuhanga kugira ngo ibitekerezo bye bizajye bigera kure hashoboka kandi mu gihe gito.

AMAFOTO AGARAGAZA UBURANGA BWA PAMELLA MU BIHE BINYURANYE


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA